Siporo

Ibya Adil Erradi Mohammed wahoze atoza APR FC byarangiriye mu marira

Ibya Adil Erradi Mohammed wahoze atoza APR FC byarangiriye mu marira

Impuzamshyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yanzuye ko ikirego cya Adil Erradi Mohammed wahoze atoza APR FC yareze iyi kipe kumuhagarika binyuranyije n’amategeko ko nta shingiro gifite.

Ni icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho kateye utwatsi iki kirego cya Adil Erradi Mohammed.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Adil yahagaritswe n’iyi kipe iminsi 30 bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

Uyu mutoza utarihanganiye uku guhagarikwa yahise agana muri FIFA kurega APR FC ngo imwishyure hafi imyaka 2 kuko yari amaze iminsi yongereye amasezerano.

Adil na Global Sports Consulting bamwunganiraga mu mategeko bareze bavuga ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko kandi ko umutoza atajya ahagarikwa iyo atari mu kazi ubwo aba yirukanywe.

Aba banatanze ibimenyetso by’uko yagiye mu kazi akagirwa kwinjira ku kibuga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo FIFA yasabye APR FC kwiregura ku byo iregwa. Iyi kipe yari yunganiwe na Serge Vitozz yagaragaje ko yahagaritswe kugira ngo igarure umwuka mwiza mu ikipe kuko wari umaze kuba mubi.

Yongeyeho ko itamwirukanye kandi iminsi 30 yahagaritswe yayihembewe ndetse yanamusabye kugaruka mu kazi nyuma y’ibihano akanga.

Aka kanama kafashe umwanya wo kwiga kuri iki kirego maze gasanga ibyo Adil Erradi aregera nta shingiro bifite.

Kamenyesheje impande zombi ko uwaba yifuza kubona ibyagendeweho hakemurwa iki kibazo ko kwishyura bitarenze iminsi 10 ubundi akabihabwa.

Adil Erradi yatsinzwe urubanza yarezemo APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top