Siporo

Ibya Mike Trésor mu Mavubi byajemo kidobya

Ibya Mike Trésor mu Mavubi byajemo kidobya

Ndayishimiye Mike Trésor wari uhanzwe amaso n’ikipe y’igihugu Amavubi, ashobora kutayikinira kubera ko u Bubiligi bushobora kumwitabaza kuri iyi nshuro.

Ni umukinnyi wakomeje kugenda yiregangizwa n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ariko we yanga kuba yagira ikindi gihigu akinira kubera ko yari yizeye ko umunsi umwe inzozi ze zizaba impamo.

Trésor aheruka kwandika amateka yo kuba ari we mukinnyi wabashije gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mwaka umwe mu mateka ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi aho mu mwaka w’imikino wa 2022-23 yatanze imipira 23 yavuyemo ibitego akanatsinda ibitego 8.

Uyu rutahizamu wa Genk uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika ukina muri shampiyona y’u Bubiligi, bivugwa ko yaba yageze ku nzozi ze.

Ndayishimiye Mike Trésor bivugwa ko nta gihindutse kuri iyi nshuro agomba guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, ibyo kuba yakinira u Rwanda cyangwa u Burundi ayo mahirwe asa n’ayamaze kuyoyoka kuri ibi bihugu.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Mike Trésor ku mahitamo ye ya mbere yari u Bubiligi ni mu gihe hagati y’u Rwanda n’u Burundi yari atarafata umwanzuro w’igihugu yakinira.

Bivugwa ko ku giti cye abona umupira w’u Burundi uri hejuru y’uw’u Rwanda ariko na none akaba akunda u Rwanda.

Kuba akunda u Rwanda ni byo byatumaga yumva ari cyo gihigu yakinira mu gihe u Bubiligi byaba byanze.

Ni kenshi ikipe y’igihugu Amavubi yagiye yifuza uyu mukinnyi uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se w’umurundi ngo aze gukinira Amavubi ariko inshuro zose byageragejwe ibiganiro ntacyo byatanze.

Mike Trésor agiye gukinira u Bubiligi
Aheruka guhembwa nk'umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza muri shampiyona y'u Bubiligi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bruce Christian Nkurunziza
    Ku wa 27-05-2023

    Aho ukimara guhabwa Ako gashimwe yamenyesheje ko anezerewe Kuba umukinyi WA mbere ava mu Burundi ahawe akwo gashimwe

  • Bruce Christian Nkurunziza
    Ku wa 27-05-2023

    Aho ukimara guhabwa Ako gashimwe yamenyesheje ko anezerewe Kuba umukinyi WA mbere ava mu Burundi ahawe akwo gashimwe

IZASOMWE CYANE

To Top