Siporo

Ibyishimo bikomeye kuri Nkurunziza Jean Paul wabaye umuvugizi wa Rayon Sports

Ibyishimo bikomeye kuri Nkurunziza Jean Paul wabaye umuvugizi wa Rayon Sports

Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we Nkusi Goreth "Gogo" bibarutse imfura.

Ni nkuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 ko uyu muryango wibarutse umukobwa.

Nkurunziza wahoze ari n’umunyamakuru wa siporo ubu akaba yibera muri Canada mu butumwa ku mbuga nkorantambaga ze, yavuze ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa.

Ati “Ubu ndumva nabuze icyo mvuga. Mana warakoze kuri ibi byiza, umwana mwiza w’umukobwa, imitima yacu iranezerewe.”

“Urakoze cyane kuri uyu mugore w’intwari y’agatangaza yampisemo ngo nzayibere se w’abana bacu. Nishimira gukora ibi byose ndi kumwe na we.”

Nkurunziza yarakoye ibitangazamakuru nka Isango Star, Umuseke, Radio1, Radio Flash.

Nkusi Goreth ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Nkurunziza Jean Paul na Gogo bibarutse imfura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habumuremyi jeande dieu
    Ku wa 16-04-2024

    Mubyukuri rayon izatwara peace cup Ariko nitazana abakinnyi naho yagera muri caf comfederation cup

IZASOMWE CYANE

To Top