Ibyishimo bisesuye by’abakinnyi ba Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cy’Afurika cya 3 (AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cy’Afurika cyari kimaze iminsi kibera muri iki gihugu, ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Nigeria 2-1.
Kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2024, muri Côte d’Ivoire haberaga igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru cya 2024.
Iki gikombe cyabaga ku nshuro ya 34 kikaba cyagukanywe na Côte d’Ivoire yatsindiye ku mukino wa nyuma Nigeria 2-1.
Côte d’Ivoire yageze ku mukino wa nyuma isezereye DR Congo ni mu gihe Nigeria yari yasezereye Afurika y’Epfo muri 1/2.
Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 ni bwo habaye umukino wa nyuma, wabereye kuri Alassane Ouattara Stadium iherereye mu Mujyi Abidjan.
Iyi Stade yakira ibihumbi 60, yari yakubise yuzuye, gusa ntabwo Côte d’Ivoire yatangiye neza kuko Nigeria yayitsinze igitego hakiri kare ku munota wa 38 cyatsinzwe na William Troost-Ekong. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Côte d’Ivoire yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ishyira igitutu kuri Nigeria ndetse iza kukibona ku munota wa 62 gitsinzwe na Franck Kessié.
Muri iyi minota wabonaga Nigeria yacitse intege, Côte d’Ivoire yaje kuyifatirana maze iyitsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe Sébastian Haller ku mupira mwiza yari ahawe na Simon Adingra ku munota wa 81.
Nigeria yabaye nk’ikangutse, gusa byasaga nk’aho yibutse ibitereko yasheshe, yagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 2-1.
Côte d’Ivoire kikaba kibaye igikombe cya gatatu cy’Afurika yegukanye nyuma y’icyo mu 1992 ndetse n’icyo mu 2015.
Ibitekerezo