Siporo

Ibyitezwe mu nama y’ubuyobozi bwa APR FC bwatumijeho n’abakuriye abafana

Ibyitezwe mu nama y’ubuyobozi bwa APR FC bwatumijeho n’abakuriye abafana

Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC burahura n’abahagarariye amatsinda y’abafana b’iyi kipe aho bari bubwirwe uko ikipe yiteguye mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa wa 2024-25.

Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 Kimihurira ku biro by’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

Yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana ndetse n’abagize komite ya bo, biteganyijwe ko iba ku isaha ya saa 17h.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama yateguwe mbere aho yagombaga kugaruka kuko abafana biteguye urugendo rwo kujya muri Tanzania gushyigikira APR FC muri Champions League mu mukino wa Azam FC uzaba ku Cyumweru i Dar es Salaam.

Hagiye hazamo utubazo dutuma itabera igihe, ubuyobozi bukaba bugiye gukora iyi nama kugira ngo buhumurize abafana, bababwire uko biteguye umwaka w’imikino wa 2024-25.

Biramvikana ntihabura kugaruka n’uburyo abafana batishimiye uko ikipe irimo kwitwara muri iyi minsi n’umutoza udakinisha abakinnyi yaguriwe, nabyo byiteze ko hari icyo ubuyobozi buri bubibwireho abafana.

APR FC izakina na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’abanze rya CAF Champions League ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 ni mu gihe abafana ba APR FC bazajya gushyigikira iyi kipe bari buhaguruke mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu berekeza Dar es Salaam.

Abayobozi b'amatsinda y'abafana bagiye gukora inama n'ubuyobozi bwa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top