Siporo

Ibyiyumviro bya bamwe mu bakinnyi batoye Perezida wa Repubulika bwa mbere

Ibyiyumviro bya bamwe mu bakinnyi batoye Perezida wa Repubulika bwa mbere

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC, batoye umukuru w’igihugu bwa mbere, bagaragaje ko batewe ishema nabyo, kuba bagize uruhare mu kwitorera Perezida.

Uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda harimo kuba amatora y’umukuru w’igihugu igomba kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere.

Gusa ejo hashize abanyarwanda batuye mu mahanga n’abandi bari hanze y’u Rwanda mu butumwa bw’akazi bo nibwo batoye.

Aba barimo n’ikipe ya APR FC iri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Bamwe mu bakinnyi ba yo bari batoye bwa mbere nk’abanyezamu Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan, myugariro Nshimiyimana Yunusu na Kategeya Elie bagaragaje amarangamutima ya bo.

Ruhamyankiko ati "ndishimye cyane ku nshuro ya mbere ntoye, ni ibintu nahoze nifuza, buri munyarwanda wese utoye bwa mbere ndakeka yabyishimira ni ikintu gikomeye cyane."

Nshimiyimana Yunusu ati "Biranshimishije kuba ari ubwa mbere ntoye, nari mbitegereje cyane."

Ishimwe Pierre ati "Ndishimye, ndatoye kandi ntoye neza. Ni ibintu nahoze nifuza ubwo byaherukaga nari mfite imyaka 15."

Kategaya Elie ati "nanjye ndishimye cyane, itariki yari yaradutindiye none umunsi twawugezeho, ibyishimo ni byose."

Kategeya Elie, Ishimwe Pierre, Nshimiyimana Yunusu na Ruhamyankiko Yvan batoye bwa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mekilo
    Ku wa 15-07-2024

    APR iraza kubikora Kandi umunsi wamatora mwiza

  • Mekilo
    Ku wa 15-07-2024

    APR iraza kubikora Kandi umunsi wamatora mwiza

  • Mekilo
    Ku wa 15-07-2024

    APR iraza kubikora Kandi umunsi wamatora mwiza

IZASOMWE CYANE

To Top