Ibyo gutakaza umwanya wa mbere muri Police FC, ubutumwa Gahungu yageneye Bakame na Rwabugiri Umar
Umunyezamu wa Police FC umaze igihe mu mvune, Habarurema Gahungu avuga ko yiteguye kongera kurwanira umwanya ubanzamo muri iyi kipe mu gihe azaba agarutse mu kibuga, yasabye Bakame na Rwabugiri gukomeza gufasha ikipe ko na we ari mu nzira agaruka ngo aze bafatanye.
Ni mu kiganiro uyu munyezamu yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yagarutse ku mvune y’urutugu aheruka kubagwa aho avuga ko yagiye kuyibagwa ayimaranye amezi hafi 7.
Ati “Ni imvune y’urutugu nari maranye nk’amezi 7 mbere y’uko mbagwa, shampiyona y’umwaka ushize nayikinnye mfite iyi mvune.”
Yavuze ko ari koroherwa ndetse umuganga yamubwiye ko mu mpera z’uku kwezi agomba gutangira imyitozo n’ikipe ye.
Ati “Ubu ndimo koroherwa, ndabura igihe gito nkagaruka, ndabura nk’ibyumweru 2 kuko muganga yambwiye ko nzatangira imyitozo 25.”
Afite icyizere cy’uko natangira imyitozo azisubiza umwanya we ubanza mu kibuga adatewe ubwoba n’abanyezamu bashya barimo Bakame na Rwabugiri Umar biyongereye kuri Kwizera Janvier [Rihungu].
Ati “Biransaba gukora cyane. Gutakaza umwanya ntabwoba mfite kuko birashoboka ko nawisubiza, kuba ngiye gutangira mu mikino yo kwishyura biransaba gukora cyane, ariko birashoboka ko nzawisubiza.”
Yasabye aba banyezamu gufatanya bagakomeza gushakira ikipe intsinzi, na we ngo ari hafi kugaruka mu kibuga akaza gutanga umutahe he.
Ati “Icyo nababwira (Bakame na Rwabugiri), bakomeze bakore cyane bafashe ikipe, nanjye ndi hafi kuza ngo dufatanye akazi dushakire intsinzi ikipe yacu.”
Mu Gushyingo 2021 nibwo Habarurema Gahungu yabazwe imvune y’urutugu rw’iburyo, ni nyuma y’uko n’ubundi yari amaze iminsi abazwe n’urutugu rw’ibumoso.
Habarurema Gahungu akaba ari mu mwaka we wa nyuma muri Police FC aho yinjiye muri iyi kipe avuye muri Sunrise FC mu mpeshyi ya 2019 asinya imyaka 2, asoje umwaka wa mbere iyi kipe yahise imwongerera undi mwaka.
Ibitekerezo