Siporo

Ibyo wamenya ku bakinnyi 10 bakomeye ku Isi bitezwe muri ’Rwanda Open M25’, Abanyarwanda 6 bazitabira

Ibyo wamenya ku bakinnyi 10 bakomeye ku Isi bitezwe muri ’Rwanda Open M25’, Abanyarwanda 6 bazitabira

Mu bakinnyi 32 bazitabira “Rwanda Open M25” harimo abanyarwanda 6 ni mu gihe 10 muri bo bari muri 650 ba mbere ku Isi.

Ni irushanwa rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali tariki ya 23-29 Nzeri no kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.

Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.

Ni ku nshuro ya kabiri rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Iri rushanwa rikaba rizitabirwa n’abanyarwanda 6 bose bahawe itike (Wild Card) batatu muri bo; Rwamucyo David, Tuyishime Fabrice na Karenzi Hirwa Bryan bazanyura mu ijonjora. Abandi bazanyura mu ijonjora ni Raymond Riziki, Brandon Sagala bakomoka muri Kenya na Ethan Terblanche wo muri Afurika y’Epfo.

Ishimwe Claude, Muhire Joshua na Niyigena Etienne bo bazahita binjira mu irushanwa batanyuze mu ijonjora. Ni mu gihe kandi na Rafael Ymer na we atazanyura mu ijonjora.

Abakinnyi 10 bakomeye bitezwe muri iri rushanwa

Uwa mbere witezwe ni umwongereza Oliver Crawford wa 225 ku rutonde rwa ATP akaba afite ibiro 82, uburebure bwa cm 180. Umunya-Roumanie Filip Cristian Jianu wa 233 akaba afite ibiro 78, uburebure bwa cm 180,Umuholandi Max Houkes wa 297 akaba afite ibiro 78, uburebure bwa cm 188.

Hari kandi Umufaransa Corentin Denolly wa 370 akaba afite ibiro 78, uburebure bwa cm 188, Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock wa 373 akaba afite ibiro 86, uburebure bwa cm 198, Umunya-Misiri Mohamed Safwat wa 382 akaba afite ibiro 83, uburebure bwa cm 180 n’Umudage Louis Wessels wa 491 akaba afite ibiro 90, uburebure bwa cm 198.

Abandi ni Umufaransa Florent Bax wa 520 ufite ibiro 78, uburebure bwa cm 185, Umuhinde Karan Singh wa 614 ufite ibiro 78, uburebure bwa cm 188 na Aryan Shah na we ukomoka mu Buhinde uri ku mwanya wa 640 ku Isi afite ibiro 78, uburebure bwa cm 173.

Ibihembo

Amafaranga azahembwa ni ibihumbi 25$ buri cyumweru [rizakinwa ibyumweru bibiri] aho uwa mbere azatwara 3600$ naho kwinjira muri ’tableau’ [gutangira gukina] ni 200$.

Uretse amafaranga, umukinnyi uzegukana iri rushanwa azabona n’amanota 25.

Karenzi Bryan umwe mu bazaba bahagarariye u Rwanda
Ishimwe Claude na we azahagararira u Rwanda muri Rwanda Open M25
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top