Siporo

Ibyo wamenya ku bakinnyi 5 bakina ku rwego rwo hejuru bitezwe mu Mavubi (AMAFOTO)

Ibyo wamenya ku bakinnyi 5 bakina ku rwego rwo hejuru bitezwe mu Mavubi (AMAFOTO)

U Rwanda ubu ruri mu biganiro n’abakinnyi benshi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi ngo babe baza ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse bamwe mu bo yifuza bakaba babarizwa mu makipe akomeye ku mugabane w’i Burayi.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 5 begerewe basabwa kuba bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse amahirwe menshi ni uko bashobora gutangira gukinira ikipe y’igihugu ku mukino wa Mozambique uzaba muri Kamena 2023.

Claus Babo Niyukuri (Haugesund, Norway)

Niyukuri ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi ukinira Haugesund muri Norway. Yatangirije muri Kopervik nyuma ajya muri Vard mbere y’uko asinyira FK Haugesund ikina mu cyiciro cya mbere.

Babo Claus yavutse tariki ya 13 Gashyantare 2000, akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi ndetse na se w’umurundi. Bivugwa ko uyu mukinnyi yemeye gukinira Amavubi ndetse mu minsi ya vuba ashobora kuzambara umwenda w’ikipe y’igihugu.

George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha (Arsenal, England)

George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha yavutse tariki ya 16 Kamena 2000 avukira mu Rwanda ku babyeyi b’abanyarwanda.

Ubwo yari afite umwaka umwe bimukiye muri Tanzania nyuma baza gukomeza bajya muri Norway ubwo yari afite imyaka 4.

Yatangiriye urugendo rwe muri Stakkevollan IF mbere yo kwerekeza muri Tromsdalen maze muri 2015 yerekeza muri Tromso. Aha hose yakinaga mu makipe ya bato bayo.

Muri Werurwe 2020 nibwo yagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse aza no kuritsinda maze muri Kanama 2020 nibwo yerekeje muri iyi kipe aho ubu akina mu batarengeje imyaka 23.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina asatira, bivugwa ko nawe ibiganiro bigeze kure ku kuba yaza gukinira u Rwanda ndetse amahirwe ahari ni uko abyemera n’ababyeyi be bakaba babyumva.

Noam Emeran (Manchester United, England)

Ni rutahizamu w’umunyarwanda wavutse tariki ya 24 Nzeri 2002 akaba ari umwana wa Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na nyina akaba ari umunyarwandakazi.

Noam Fritz Emeran akaba yatakira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21 ndetse akaba agaragaza ahazaza heza.

Ni umwe mu bakinnyi bifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Nyuma y’ibiganiro birebire byanyuze no ku babyeyi be ubu amahirwe ahari ni uko umukino wa Mozambique bashobora kuzawukina.

Ndayisimiye Mike Trésor (Genk, Belgiam)

Ni rutahizamu wa Genk mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yavutse tariki ya 28 Gicurasi 1999 akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi ndetse na se w’umurundi wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Trésor wakiniye amakipe atandukanye mu Bubiligi ndetse akinira n’abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yari yizeye gukinira u Bubiligi ariko amakuru avuga ko yamaze kubona ko bitazakunda ndetse yamaze kwemerera u Rwanda kurukinira.

Warren Kamanzi (Toulouse FC, France)

Warren Håkon Christofer Kamanzi ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Toulouse yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi avuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda, yavukiye muri Norway tariki 11 Ugushyingo 2000. Muri 2023 nibwo yasinyiye Toulouse FC yo mu Bufaransa imyaka itatu n’igice avuye muri Tromsø yo muri Norway.

Muri 2022 yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko yanga kwitabira ubutumire mu gihe yari afite icyizere ko Norway izamuhamagara ariko bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde, nawe ashobora gukinira Amavubi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • muhigirwa jeanclaude
    Ku wa 25-04-2023

    Rwose akakantu gashobora kuzagiraicyo gahindura muri ruhago yacu

  • muhigirwa jeanclaude
    Ku wa 25-04-2023

    Rwose akakantu gashobora kuzagiraicyo gahindura muri ruhago yacu

  • Hagi
    Ku wa 24-04-2023

    Nibaze

  • Hagi
    Ku wa 24-04-2023

    Nibaze

  • Schack
    Ku wa 24-04-2023

    Byaba ari sawa bibaye aribyo wenda haricyo byadufasha

  • Serugendo patience
    Ku wa 24-04-2023

    Tubyizere kobazaza cyangwa ikizere kizaraza amasinde?gusa baje twabyungukiramo

  • Schack
    Ku wa 24-04-2023

    Byaba ari sawa bibaye aribyo wenda haricyo byadufasha

IZASOMWE CYANE

To Top