Ibyo wamenya ku burwayi bwishe Muramira Gregoire wayoboye Isonga FC na Vital’o y’i Burundi
Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptsite abinyujije mu ndirimbo yagize ati “Rutwara abasore, rutwara inkumi, rutwara amajigija n’ibikwerere, urupfu ruragapfa rupfakare, ntirugira isoni ntirugira ubupfura, ntirugira impuhwe ntirunagurirwa.” Urupfu rwatwaye Muramira Gregoire wayoboye irerero ry’Isonga akaba yazize uburwayi bwa Kanseri y’umwijima.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo haje inkuru y’incamugongo mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko Muramira Gregoire wabaye umuyobozi w’irerero ry’Isonga kuva ryashingwa, akayobora Vital’o FC y’i Burundi yitabye Imana azize kanseri.
Muramira Gregoire nta gihe kinini yarembye kuko yamenye ko arwaye uburwayi bwaramurenze cyane ko nta mezi arenga abiri yari amaze amenye ko arwaye kanseri.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu musaza yabanje kujya atakaza ibiro bya hato na hato agenda ananuka, gusa muri we yumvaga nta kibazo afite, ni kenshi abantu bagiye bamugira inama yo kujya kwa muganga ariko we akavuga ko atarwaye.
Mu Kwakira nibwo yagiye kwa muganga Faisal ariko bamusuzumye babura indwara. Nyuma yaje kuremba asubira mu bitaro ari na bwo baje kumusuzuma basanga afite ibibyimba ku mwijima.
Hahise hakurikiraho kureba uburyo babibagaho kugira ngo barebe ko yaba ari Kanseri aho baje gusanga ari yo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akaba ari bwo yitabye Imana aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Muramira Gregoire wari ufite imyaka 83 yayaboye ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi kuva mu 1987 kugeza mu 1994. Ubwo yari umuyobozi wa Vital’o FC yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Coupe d’Afrique mu 1992 aho ku mukino wa nyuma batsinzwe na Africa Sports ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Mu Rwanda uretse kuba yarayoboye Isonga FC n’irerero rya yo, yari umukunzi wa Siporo muri rusange aho yakundaga kureba imikino yose yaba umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’indi mikino itandukanye.
Ibitekerezo