Siporo

Ibyo wamenya ku irushanwa rya Rwanda Open 2024 ribura ibyumweru bibiri

Ibyo wamenya ku irushanwa rya Rwanda Open 2024 ribura ibyumweru bibiri

Irushanwa Mpuzamahanga “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali, byitezwe ko rizitabirwa n’ibihangange ku Isi mu mukino wa Tennis.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuva ribaye mpuzamahanga aho ryashyizwe ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho ritanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Riteganyijwe kuzaba tariki ya 23-29 Nzeri 2024 na 30 Nzeri kugera 6 Ukwakira 2024 muri IPRC Kigali (IPRC-Kigali Ecology Tennis Club).

Ni irushanwa biteganyijwe ko ibihembo byose bizatwara ibihumbi 25 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni hafi 35 z’amanyarwanda.

Mu bakina umwe kuri umwe (singles) uwa mbere azahembwa $3600, uwa kabiri $2120, abageze muri 1/2 bahabwe $1255.

Muri iki cyiciro bazahemba kugeza kuwabashije kugera muri "Round of 32" aho azahabwa $260.

Abakina ari babiri (doubles) umwanya wa mbere bazegukana $1550, aba kabiri bahabwe $900, abageze muri 1/2 bahabwe $540, abageze muri 1/4 bahabwe $320 ni mu gihe abagarukiye muri 1/16 bazahabwa $180.

Umwaka ushize mu bakina ari babiri Damien Wenger na Corentin Denolly begukanye irushanwa mu cyumweru cya mbere.

Umuntu ku giti cye umwaka ushize icyumweru cya mbere irushanwa ryegukanywe n’Umusuwisi Damien Wenger n’aho icyumweru cya kabiri ryegukanywe n’Umufaransa Carentin Denolly.

Umurundi, Iradukunda na Abraham Asaba ukomoka muri Ghana, bitwaye neza muri Doubles umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top