Siporo

Ibyo yankoreye sinabyibagirwa - Rutahizamu wakiniye APR FC n’Amavubi, yashimiye bikomeye Gen James Kabarebe

Ibyo yankoreye sinabyibagirwa - Rutahizamu wakiniye APR FC n’Amavubi, yashimiye bikomeye Gen James Kabarebe

Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’andi makipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports, Serugaba Eric yashimiye perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe bitewe n’uburyo yamufashije yaba igihe yakiniraga iyi kipe ndetse na nyuma yo kuyivamo.

Biragoye ko waganira n’umukinnyi w’umupira w’amaguru ngo musoze ikiganiro adashimiye, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe bitewe n’uburyo ugize amahirwe yo guhura na we amufashamo, Serugaba Eric ni umwe muri abo.

Serugaba Eric avuga ko yatangiriye umupira we mu karere ka Rubavu aho yagiye mu biruhuko gusura mushiki we, yahereye muri Marines ariko imusaba kubanza gukina mu bato bayo ari bwo yahise agerageza amahirwe muri Etincelles, umutoza Bekeni aramufata maze 2006-07 akinira iyi kipe mu cyiciro cya mbere ndetse asoza afite ibitego 18 arushwa na Bogota igitego 1.

Aha ni na bwo yahise ahamagarwa mu ikipe yabaterengeje imyaka 20 yagiye mu Budage, mu kugaruka ntabwo yasubiye muri Etincelles FC ahubwo yahise ahitira mu biro bya APR FC asinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 kuri miliyoni 1 n’umushahara w’ibihumbi 250 nk’uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, yasinyishijwe na Gen James Kabarebe.

Ati “Ndashimira perezida w’icyubahiro wa APR FC, James Kabarebe, mu by’ukuri ni umubyeyi wabonaga gutya wagira ikibazo ukamuhamagara akakugira inama kandi twamubonaga kenshi.”

“Mva muri Etincelles ni we wavuganaga na Etincelles, kuko we yarambwiye ngo wowe urasinya ibindi ubindekere. Ni we wanyihamagariye nta wundi muntu wampamagaye. Nyuma namenye ko bahaye Etincelles miliyoni 7, kandi njyayo nta kintu njye bari bampaye ariko kuko ari umuntu ufasha amakipe menshi, nta kibazo cyarimo.”

Serugaba Eric wari warasoje amashuri yisumbuye yashatse gukomeza Kaminuza maze atangira muri ULK, yaje kuhiga umwaka umwe gusa kubera akazi biranga, na bwo yahize kuri buruse ya MINADEF abifashijwemo na Gen James Kabarebe.

Ati “Ntangira kwiga muri ULK, yanyandikiye urwandiko njyana muri MINADEF, buriya muri MINADEF haba ishami rishinzwe kwishyurira abakozi bayo amashuri, icyo gihe naragiye ndabimusaba, naragiye turicara ndabimuganiriza, arabyumva anyandikira urwandiko rwo kujyana muri MINADEF ishami rishinzwe kwishyurira abakozi ba bo amashuri, ndabimushimira ko nta giceri kigeze kiva mu mufuka wanjye cyo kwishyura muri ULK.”

Avuga ko ikintu gikomeye atazibagirwa ari ukuntu mu bukwe bwe bwabaye 2012 yamuhaye inka kandi yari yaravuye muri APR FC atakiyikinira.

Ati “nk’umubyeyi ikindi kintu mushimira ni uko yampaye inka mu bukwe bwanjye kandi nari naravuye muri APR FC, icyo kintu sinabona icyo namwitura, yatangiye umusingi w’ubuzima bwanjye bwo kuva mu bugaragu nshinga urugo rwanjye.”

Yakiniye Etincelles 2006-07, yahise yerekeza muri APR FC maze asinya imyaka 2, ni imyaka avuga ko itagenze neza nk’uko yabishakaga kuko ari bwo hari hatangiye gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa, umwaka wa mbere yabonye umwanya muke wo gukina ariko bitewe n’umusaruro batanze, APR FC yahise isubira kuri gahunda y’abanyamahanga maze bituma umwanya wo gukina burundu ubura bitewe n’abakinnyi bandi bari bazanye kandi babatanzeho menshi.

2009 asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Kiyovu Sports ayikinira imyaka 3 anayibera kapiteni, ni imyaka avuga ko itari yoroshye bitewe n’ubuzima bari babayemo kuko Kiyovu Sports nta mikoro yari ifite ahagije, rimwe na rimwe bakivumbura.

Abifashijwemo n’umutoza Casa Mbungo Andre, 2012 yahise amutwara muri AS Kigali asinya umwaka umwe ariko akina amezi 6 gusa kuko ibyangombwa bye byo kujya muri Amerika (Visa) byari bimaze gusohoka, ni nyuma y’uko yari yarakoze ubukwe na Murekatete muri 2012 kandi asanzwe afite ubwenegihugu bwo muri Amerika, byahise byihuta ko na we abona ibyangombwa bimwerera kujya guturayo.

Ubu niho baba, umuryango wa bo waragutse aho ubu mu myaka 9 bamazeyo ubu bafite abana batatu.

Serugaba Eric ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Yashimiye bikomeye perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top