Siporo

Icyemezo cya Cristiano Ronaldo cyatunguye benshi

Icyemezo cya Cristiano Ronaldo cyatunguye benshi

Umunya-Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo, yatunguye benshi ubwo yabwiraga umusifuzi ko penaliti yari atanze ku ikosa ryari rimukoreweho atari yo.

Hari mu mukino wa AFC Champions League wabaye ejo tariki ya 27 Ugushyingo 2023 wo Al Nassr ye yanganyije 0-0 Persepolis.

Ku munota wa 2 w’umukino, Cristiano Ronaldo yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina ndetse n’umusifuzi ahita asifura iryo kosa anatanga penaliti.

Uyu rutahizamu uzwiho gukunda gutsinda cyane, yahagurutse agenda yegera umusifuzi azunguza urutoki rukurikira igikumwe avuga ko nta kosa bamukoreye atari penaliti.

Umushinwa Ma Ning wasifuye uyu mukino wari wuzuweho n’abakinnyi ba Persepolis yo muri Iran, yahise yitabaza VAR birangira penaliti yisubiyeho ntiyayitanga.

Nubwo umukino warangiye ari ubusa ku busa, Al Nassr yageze muri 1/8 aho iyoboye Itsinda E n’amanota 13, ikurikiwe na Persepolis irusha amanota atanu.

Iki cyemezo cya Cristiano Ronaldo kikaba cyatunguye benshi kuko si henshi uzabona umukinnyi abona amahirwe yo gutsinda nubwo byaba ari mu manyanga akabyanga ahubwo akavugisha ukuri.

Ronaldo yatunguranye avuga ko penaliti batanze kubera ikosa yari akoreweho atari yo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top