Siporo

Icyemezo cya Rharb Youssef cyibajijweho byinshi

Icyemezo cya Rharb Youssef cyibajijweho byinshi

Ibyo rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Maroc, Rharb Youssef yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, byashimangiye ko koko uyu musore yaba atishimye muri iyi kipe, ndetse bikavugwa ko yasabye gusubira iwabo.

Rharb Youssef yinjiye muri rayon Sports mu mpera za Nzeri 2021 nk’intizanyo ya Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc.

Uyu musore mu mezi make amaze muri iyi kipe, amakuru avuga ko yaba yarasabye ikipe ye kumukura muri Rayon Sports, bivugwa ko atishimiye imitoreze n’uburyo iyi kipe iyobowe.

Ibi bikaba byaratijwe umurindi n’igikorwa yakoze mu mpera z’icyumweru ishize tariki ya 11 Ukuboza 2021 ubwo Rayon Sports yakinaga na Gorilla FC, umukino warangiye 1-1.

Uyu musore yabanje mu kibuga aza gusimburwa mu gice cya kabiri ku munota wa 68 yaje gusimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

Uyu mukinnyi ntabwo yishimiye gusimbuzwa, yahise afata icyemezo cyo kujya mu rwambariro aho kwicara ku ntebe y’abasimbura nk’abandi nk’uko bisanzwe.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukinnyi ntabwo cyemeranyijwe na benshi aho cyafashwe nko gusuzugura abatoza bamukuyemo, aho bamwe bavuze ko n’iyo yari kuba atishimiye gusimbuzwa yari kwicarana n’abandi ku ntebe y’abasimbura nk’uko bisanzwe aho kubata akajya mu rwambariro.

Rharb Youssef yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa mu gice cya kabiri ariko ntiyabyishimira
Yahise yikomereza ajya mu rwambariro, aha yarimo afata agafunguzo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top