Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’ uyu munsi yafunguye icyicaro mu Rwanda (Regional Development Offices [RDO]).
Ni nyuma y’uko byemejwe mu nama y’Abaministiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2021.
Ni amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, iyemerera kuba yagira icyicaro mu Rwanda.
Ibi bikaba biri muri gahunda FIFA yihaye yo kuba yagira amashami atandukanye hirya no hino ku Isi, bikaba ari igice kimwe muri gahunda yayo yaguye ya FIFA Forward aho ifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere.
Iki cyicaro kikaba ari icyo FIFA yaherukaga gufungura muri Ethiopia muri 2019. Kikaba kizajya cyifashishwa n’ibihugu byo muri CECAFA.
Uyu munsi akaba ari bwo perezida wa FIFA Gianni Infantino waraye ageze mu Rwanda yafunguye iki cyicaro.
Akaba yafunguye iki cyicaro iri kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa na perezida wa FERWAFA, Rtd. Brg. Gen. Sekamana Jean Damascene.
Iki cyicaro kiba kigiye gufungurwa mu Mujyi wa Kigali mu nyabako isanzwe ikoreramo I&M Bank. Bizafasha abanyamuryango wa FIFA kuba bayagezaho ibibazo byayo bigakemukira hafi aho kwirirwa bajya ku cyicaro gikuru cya FIFA kiri mu Busuwisi.
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya 3 muri Afurika kigiye kujyamo icyicaro cya FIFA kuva muri 2016 haza iyi gahunda ya FIFA Forward, ni nyuma ya Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ahandi hamaze kujya iki cyicaro, ni muri India, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Barbados na United Arab Emirates.
Ibitekerezo