Siporo

Icyiciro cya mbere mu bagore n’icya kabiri mu bagabo byakomorewe

Icyiciro cya mbere mu bagore n’icya kabiri mu bagabo byakomorewe

Minisitiri ya Siporo yahaye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gutegura amarushanwa y’icyiciro cya kabiri mu bagabo n’icya mbere mu bagore.

Ni amarushanwa yaherukaga gukinwa muri 2020 aho shampiyona y’abagore yaherukaga mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, ni mu gihe icyiciro cya kabiri giheruka gukinwa hatangwa amakipe yazamutse mu mwaka w’imikino 2020-21, Gorilla na Rutsiro zasimbuye Gicumbi FC na Heroes.

Abantu benshi bibazaga igihe aya marushanwa azasubukurirwa, ni nyuma y’uko FERWAFA yari yatangaje ko itegereje igisubizo cya Minisiteri ya Siporo bandikiye.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yatangaje ko mu minsi mike hatangazwa igihe aya marushanwa azasubukurirwa.

Yagize iti"Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.”

Mu minsi ishize nibwo MINISPORTS yatangaje ingamba zijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri Siporo, bakaba barakomoreye imikino hafi ya yose ariko ikaba igomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Nyuma y'umwaka urenga, icyiciro cya kabiri mu bagabo kigiye kugaruka
Shampiyona y'abagore igiye kugaruka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top