Siporo

Icyizere cy’umutoza w’Amavubi kuba azakinisha Ani Elijah ku mikino ya Benin na Lesotho

Icyizere cy’umutoza w’Amavubi kuba azakinisha Ani Elijah ku mikino ya Benin na Lesotho

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko biteze ko FIFA izasubiza yemerera Ani Elijah gukinira Amavubi.

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukunira Bugesera FC, Ani Elijah nyuma yo gusaba gukinira Amavubi ari mu mwiherero kimwe n’abandi bitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi u Rwanda rufitanye na Benin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena.

Nubwo ari mu mwiherero ariko akaba atemerewe gukina iyi mikino kuko amategeko amugonga nta bwenegihugu afite.

Umukinnyi udafite inkomoko muri icyo gihugu, amategeko ya FIFA ateganya ko agomba kuba amaze byibuze imyaka 5 aba muri icyo gihugu, Ani Elijah we ahamaze umwaka umwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikaba ryarandikiye FIFA riyibaza niba nta kuntu uyu mukinnyi yakinira u Rwanda bakaba bategereje igisubizo.

Umutoza Frank Spittler yavuze ko ari umukinnyi mwiza ufite icyo yafasha bityo FERWAFA ikaba irimo gukorana na FIFA ngo barebe ko yakinira u Rwanda.

Ati "Mbere na mbere Elijah ni umukinnyi mwiza kandi Federasiyo yacu irimo gukorana na FIFA ngo barebe niba yakinira ikipe y’igihugu yacu, rero twamuzanye mu mwiherero kugira ngo buri kimwe nigitungana azabe yiteguye."

Yavuze ko azi neza ko hari amategeko ya FIFA yahindutse bityo bakaba bagomba kubigendamo gake, nta mpamvu yo guhubuka.

Ati "Ndabizi ko amwe mu mategeko ya FIFA yahindutse mu kwezi gushize rero tugomba kwitonda, ibuntu byose bigomba gukorwa mu buryo bwa nyabyo, dutegereje igisubizo cya FIFA tukareba ikizaba."

Abajijwe niba yizeye ko kuzaba amufite mu mikino yo mu kwezi gutaha, yavuze ko yizeye ko FIFA izatanga igisubizo cyiza.

Ati "Yego, twizeye ko tuzabona igisubizo cyiza cya FIFA ku buryo yazabasha kudukinira ariko bidakunze dufite undi rutahizamu mwiza, Nshuti Innocent."

Yemeje ko we n’abungiriza be ari bo basabye ko yaza mu Mavubi nyuma yo kugaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda, akaba ari umukinnyi babona wafasha bitewe n’imikinire ye ndetse n’umwanya akinaho.

Ani Elijah ari mu mwiherero nubwo atemerewe gukinira Amavubi
Umutoza abona ari umukinnyi wafasha Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top