Siporo

Icyizere ni cyose ku bazahagararira u Rwanda mu mikino Paralympic, hashobora kuboneka indi tike

Icyizere ni cyose ku bazahagararira u Rwanda mu mikino Paralympic, hashobora kuboneka indi tike

Mu gihe habura amezi abiri hagatangira imikino Mpuzamahanga ya Paralympic, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abafite ubumuga (NPC), rivuga ko abazaserukira u Rwanda muri iyi mikino bahagaze neza nubwo batiteguye neza bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ni mu gihe biteze ko hashobora kuboneka n’indi tike muri Taekwondo.

Byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’abazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’abafite ubumuga (Paralympic), cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021.

Imikino Paralympic iba buri nyuma y’imyaka 4, kuri iyi nshuro izaba ku nshuro ya 16 kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, no muri Athletism na Muvunyi Hermas Cliff na Uwitije Claudine.

Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste yavuze ko muri rusange imyitozo ikomeje kugenda neza nubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye batitoza nk’uko bikwiye.

Ati"babonye itike muri 2019, bagomba gutangira imyitozo maze muri 2020 muzi ko haje icyorezo, muzi ko amabwiriza yari ariho abakinnyi bakora ku giti cyabo atabakumiraga, Hermas na Claudine barakomeje barakora ariko ku ikipe ya Sitting Volleyball yo byabaye ikibazo."

"Kuko amabwiriza atabyemeraga ntabwo bitoje ariko abatoza bakomeje kubakurikiranira mu rugo iwabo, babaha imyitozo ibongerera ingufu ariko ubu bahagaze neza nta kibazo."

Umuyobozi uzaba uyoboye iyi delegasiyo(Chef de Mission), Eric Karasira yavuze ko hashobora kuboneka undi mukinnyi w’umunyarwanda uzitabira iyi mikino mu cyiciro cya Taekwondo ari we Jean Claude Niringiyimana.

Ati"Dufite umukinnyi wabonye itike ariko bisaba ko tumusabira bitewe n’umwanya ariho ku Isi, asanzwe aba muri federasiyo ya Taekwondo ariko iyo hageze Paralympic nitwe tumusabira kuko ari mu cyiciro cy’abafite ubumuga, nitugira amahirwe nawe bazamufata, bitarenze ejo (uyu munsi ku wa Mbere) tuzaba twamenye niba azagenda."

Yakomeje avuga ko icyorezo cya Coronavirus ari yo mbogamizi bafite kuko nubwo mu Rwanda bagerageje kwirinda hari n’ingamba zikomeye ariko hari ibindi bihugu ikirimo ndetse bizaba biriyo.

Avuga ko mu bakinnyi n’abazaba bagize delegasiyo bose muri rusange babiri nibo batarafata urukingo rwa Coronavirus ni mu gihe Komite Mpuzamahanga Olempike yemeje ko abatarakingiwe bazitabira iyi mikino bazakingirirwa muri Qatar n’u Rwanda.

Muri iyi mikino u Rwanda ruzaba rufiteyo abakinnyi 14 barimo 12 ba Sitting Volleyball ukongeraho Hermas na Claudine, aba ariko bashobora kwiyongeraho Jean Claude Niringiyimana na we ushobora kwemererwa.

Iyi mikino yaherukaga kuba muri 2016 aho yabereye Rio de Janeiro muri Brazil, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Hermas ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball. Kuva u Rwanda rwakwitabira iyi mikino rufite umudali umwe wa Bronze muri 800 T46 wegukanywe na Nkundabera Jean de Dieu muri 2004.

Kugeza ubu NPC Rwanda(National Paralympic Comite) ifasha mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga mu byiciro 4, abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo kutabona, abatumva batanavuga ndetse n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste avuga ko icyorezo cyatumye batitoza nk'uko bikwiye
Muri rusange abazahagararira u Rwanda bameze neza
Muvunyi Hermas(ibumoso), Uwitije Claudine(hagati) na Chef de Mission Eric Karasira wabafashije mu myitozo
Ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball izahagararira u Rwanda muri Paralympic i Tokyo
Mu myitozo yo mu mpera z'icyumweru basuwe na Hon. Bernard Makuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top