Siporo

Icyo Casa Mbungo André atekereza ku kuba AS Kigali yakwegukana igikombe cya shampiyona

Icyo Casa Mbungo André atekereza ku kuba AS Kigali yakwegukana igikombe cya shampiyona

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André avuga ko abona amahirwe asa n’arimo kugenda ayoyoka kuri iyi kipe y’Abanyamujyi ku kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

AS Kigali yatangiye shampiyona intego ari ukwitwara neza bakacyegukana, gusa aho urugamba rugeze iyi kipe isa nk’aho ibona kugitwara ari inzozi.

AS Kigali yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2022-23 iri imbere ndetse amahirwe ari yose, gusa mu gihe hasigaye imikino 7 ngo shampiyona isozwe basa n’abihebye kuko bagize intangiriro mbi z’imikino yo kwishyura byatumye ubu APR FC iyirusha amanota 10.

Casa Mbungo André utoza AS Kigali yavuze ko ubu amahirwe bafite ku gikombe ari make ugereranyije na APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ziri imbere.

Ati "Amahirwe si menshi ugereranyije na APR FC, ugereranyije na Kiyovu na Rayon Sports iracyari imbere yacu urumva ko amahirwe atari menshi cyane ariko twebwe turakomeza guhatana ibyo dukora byose, uwo ari we wese tuzahura tuzakina dushaka gutsinda ni ko kazi kacu nta kindi."

Kuba bamaze imikino igera muri 5 nta ntsinzi yavuze ko ari ibihe barimo kandi bibaho, ubu bari mu bihe bibi kandi yizeye ko igihe kigeze bakabisohokamo.

Ubu AS Kigali iri ku mwanya wa 4 n’amanota 39, APR FC ya mbere ifite 49, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 47 n’aho Rayon Sports ya 3 ifite 46.

Casa Mbungo André avuga ko amahirwe ku gikombe kuri AS Kigali arimo kuyoyoka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyibitanda jamari
    Ku wa 13-03-2023

    Nd iburundi arko nkubda rayon imana idufashe icyegukane. Murakoz

  • Niyibitanda jamari
    Ku wa 13-03-2023

    Nd iburundi arko nkubda rayon imana idufashe icyegukane. Murakoz

IZASOMWE CYANE

To Top