Icyo Erling Haaland yasubije abwiwe guhabwa ikirenge cy’iburyo cya Cristiano cyangwa icy’ubumoso cya Messi
Rutahizamu w’umunya-Norway ukinira Manchester City mu Bwongereza, yavuze ko Imana yamuhaye ikirenge cyiza cy’ibumoso bityo ko aho gufata icy’ubumoso cya Messi yafata icy’iburyo cya Cristiano.
Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka irenga 15 bahanganye, hahora hibazwa umwiza kurusha undi muri ruhago.
Lionel Messi azwiho gukinisha imoso cyane ndetse ikirenge kikaba gifatwa nka ’magic’ bitewe n’ibyo agikoresha ni mu gihe Cristiano Ronaldo we akoresha indyo cyane ndetse ikirenge cye kikaba gifatwa nka zahabu.
Ubwo Erling Haaland yabazwaga aramutse ahawe impano y’ikirenge cy’iburyo cya Cristiano ndetse n’icy’ibumoso cya Messi icyo yahitamo, yavuze ko yahitamo icy’iburyo cya Cristiano.
Ati "kuva mfite ikirenge cy’ibumoso kimeze neza, nahitamo ikirenge cy’iburyo cya Ronaldo [Cristiano]."
Uyu rutahizamu w’imyaka 22 amaze kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga bukomeye muri ruhago, ku mwaka we wa mbere muri Manchester City, amaze kuyitsindira ibitego 52 atanga n’imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 51 yakinnye.
Ibitekerezo