Icyo Haruna Niyonzima yasabye Kwizera Olivier, Miss Mutesi Jolly mu bantu bamwinginze
Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yatunguye benshi ko umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier ku myaka 27 yasezeye burundu umupira w’amaguru, ni icyemezo kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly bamusabye kwisubiraho kuko agifite byinshi byo gukora.
Uyu munyezamu abantu benshi bemeranywa ku mpano ye, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusezera kuko hari ibindi abona agiye gukora bitandukanye na ruhago kuko yabonaga birimo kumugora, ndetse agahamya ko amaze igihe abitekerezaho.
Ku isonga, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yifashishije ifoto ye yatunganyijwe neza na hashtag ya #PleaseGaruka, yasabye uyu munyezamu kwisubiraho kuko agifite byinshi byo gukora.
Ati "murumuna wanjye, ndakwinginze, ndakwinginze, ndakwinginze uracyafite byinshi byo gukora, ngwino dukine umupira, ibibazo byose bizashira, komera muntu wanjye."
Uretse kapiteni w’ikipe y’igihugu, hari n’abandi bakinnyi bagenzi be nka Iradukunda Jean Bertrand bakinanye muri APR FC na Bugesera FC, abinyujije kuri Instagram Stories na we yamusabye kwisubiraho.
Ati "Kwizera nta kuva ku bintu muvandi, gahunda ni yandi, ibi twabinyuranyemo, tubabarire ku bw’igihugu."
Uretse aba, n’abandi bakinnyi nka Rugwiro Herve, Usengimana Faustin mu butumwa banyujije kuri Instagram Stories zabo, bifashishije hashtag ya #PleaseGaruka mu rwego rwo kugira ngo agaruke.
Usengimana Faustin yagize ati "muvandi uracyafite byinshi byo gukora muri ruhaga nyarwanda n’inyuma yayo #PleaseGaruka."
Umunyezamu mugenzi we, Kimenyi Yves yagize ati "nanjye ubwanjye hari byinshi nashakaga kukwigiraho, ndagusanye garuka muvandi."
Si mu bakinnyi gusa kuko no mu ruganda rw’imyidagaduro bashenguwe n’iri sezera rya Kwizera Olivier.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yavuze ko mu gihe gito yari amaze akurikirana umupira, uyu munyezamu ari we yakundaga ko bibabaje kuba asezeye, amusaba kugaruka.
Ati “mu gihe gito nari ntagiye kuryoherwa n’umupira, yari umwe mu banyezamu nakundaga. Uburyo mbabajwe n’uko ahagaritse gukina, ubu ndemeza ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge mu bindi. Nkwifurije amahirwe mu bindi ugiye kugerageza ariko #Garuka.”
Umuhanzi Rafiki na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “turi sosiyete imeze ite? Tubabarire ntuhe ababaya icyo bifuza muvandi.”
Si aba gusa kuko n’abandi bahanzi nka Mani Martin, Young Grace, umyunyamakuru Lucky Nzeyimana, bagiye baragaza ko atari cyo gihe cyo gusezera.
Ibitekerezo
Mico Kennedy
Ku wa 23-07-2021Kwizera akwiye kwisubiraho kuko ibica intege mubuzima ntibibura gusa urihangana ugakomeza kandi bikazarangira.