Siporo

Icyo Imana yakugeneye kiba ari icyawe - Mugisha Gilbert

Icyo Imana yakugeneye kiba ari icyawe - Mugisha Gilbert

Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya APR FC, Mugisha Gilbert avuga ko atari ubwa mbere iyi kipe imwifuje ariko agenda abura amahirwe yo kuyisinyira, gusa na none ngo icyo Imana yakugeneye ntaho kijya byarangiye ayerekejemo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo Mugisha Gilbert yasinyiye ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 4.

Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, avuga ko ikipe ya APR FC atari ubwa mbere imwifuje gusa ngo yagiye abura amahirwe yo kuyisinyira, ngo kuba yarayisinyiye ni uko ari igeno ry’Imana.

Ati "Ntabwo byari ubwa mbere mbimenya ko ikipe ya APR FC inshaka kuko byabayeho kenshi ariko amahirwe akomeza kubura, ariko burya icyo Imana yakugeneye kiba ari icya we rero ejobundi dusoje shampiyona nongeye kumva ko hakiri amahirwe yo kuza muri APR FC."

"Nabitekerejeho mbona koko bikwiye ko nagira ahandi nerekeza, gusa nk’umuntu wese usanzwe nashimishijwe no kuza mu ikipe nk’iyi cyane ko harimo na bagenzi banjye twahoranye nabo bangiriye inama”

Yakomeje kandi avuga ko uretse kuba ari iby’agaciro gusinyira APR FC ariko na none yongeye kwishimira gukinana n’abakinnyi bahoze bakinana muri Rayon Sports bari muri iyi kipe.

Ati "Ni iby’agaciro, ni ibyo kwishimira kuba naraje mu ikipe nk’iyi y’ibigwi, ikipe itwara ibikombe, narabyishimiye cyane ndetse no kongera guhura na bagenzi banjye twahoranye nabo nari mbakumbuye, nkumbuye kongera gukinana nabo.”

Muri abo bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif na Bizimana Yannick ni mu gihe yasanze Manzi Thierry na Mutsinzi Ange basoje amasezerano yabo.

Mugisha Gilbert go icyo Imana yageneye umuntu ntaho kijya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 10-08-2023

    mu zi kw wa bi zo s

  • -xxxx-
    Ku wa 10-08-2023

    mu zi kw wa bi zo s

IZASOMWE CYANE

To Top