Siporo

Icyo Niyigena Clement yasabye abakunzi ba Rayon, yavuze no ku mvune yatumye adakina imikino itambutse

Icyo Niyigena Clement yasabye abakunzi ba Rayon, yavuze no ku mvune yatumye adakina imikino itambutse

Myugariro wa Rayon Sports, Niyigena Clement yasabye abakunzi b’iyi kipe kutabatererana muri ibi bihe barimo bikomeye, abasaba kubaba hafi kuko babakeneye.

Rayon Sports ntabwo iri mu bihe byiza kuko itarimo kwitwara neza muri shampiyona, byatumye bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bagaragaza umujinya wabo aho beretse ubuyobozi bw’iyi kipe ko batishimiye uburyo ikipe irimo kwitwaramo.

Niyigena Clement ukina mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe ariko akaba amaze igihe adakina, yasabye abakunzi b’iyi kipe kuba hafi yabo.

“Ntibadutererane muri ibi bihe bikomeye tugezemo, nibwo tubakeneye. Nicyo nabasaba.” Niyigena Clement aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.

Uyu musore agaruka ku mvune yatumye adakina imikino ya shampiyona ibiri itambutse, avuga ko arimo kugenda yoroherwa ndetse yizeye ko shampiyona izasubukurwa ameze neza.

Ati “imvune irimo kugenda ishira gake gake, ubu nanatangiye gukora imyitozo yo kwiruka buhoro buhoro, nta gihindutse shampiyona nisubukurwa nanjye ndumva nzaba meze neza.”

Niyigena Clement yagize ikibazo cy’imvune y’akagombambari ku kirenge cy’ibumoso tariki ya 6 Werurwe ubwo Rayon Sports yanganyaga na Etoile del’Est, ibi byatumye adakina imikino ibiri yakurikiyeho, uwo banganyije na Espoir FC 1-1 n’uwo batsinzwe na Kiyovu Sports 2-0.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 35, shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mata 2022, ariko Rayon izakina tariki ya 16 Mata na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22.

Niyigena Clement amaze iminsi afite imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • INGABIRE Jeannette
    Ku wa 25-03-2022

    Mubibi nibyiza tuzabana namwe nubwo bitoroshye ark bavugako ahakomeye ariho have amakoma bakinnyi bacu nimujyerajyeze mukorere hamwe basi tuzazose kumwanya Waka 2

  • INGABIRE Jeannette
    Ku wa 25-03-2022

    Mubibi nibyiza tuzabana namwe nubwo bitoroshye ark bavugako ahakomeye ariho have amakoma bakinnyi bacu nimujyerajyeze mukorere hamwe basi tuzazose kumwanya Waka 2

  • Ingabire fezaline
    Ku wa 24-03-2022

    nukuri twese nkabafana ba gikundiro turababaye rwose pe bihangane badushakire ibyishimo

  • Ingabire fezaline
    Ku wa 24-03-2022

    nukuri twese nkabafana ba gikundiro turababaye rwose pe bihangane badushakire ibyishimo

  • Hirwa N Ivan
    Ku wa 24-03-2022

    Rayon sport ntabwo bimeze neza kbx turababaye cyane

IZASOMWE CYANE

To Top