Siporo

Icyo Rwatubyaye yavuze nyuma yo gutandukana na FC Shkupi

Icyo Rwatubyaye yavuze nyuma yo gutandukana na FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul yashimiye FC Shkupi baheruka gutandukana avuga ko iteka ryose izamuhora ku mutima.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 ni bwo FC Shkupi yatangaje ko yatandukanye na myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul nyuma y’amezi 7 yari ayigezemo.

Ni inkuru yatunguye benshi cyane ko yari amahitamo ya mbere ndetse itangazo ryanasohotse nyuma y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 ya 2024-25 bari bamaze gutsindwamo na Sileks FC 2-1, umukino yakinnye iminota 90 yose.

FC Shkupi mu butumwa bumusezera, bamushimiye ubwitange yagaragaje ndetse bamwifuriza amahirwe masa aho agiye.

Bati "uyu munsi twatandukanye n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe yacu. Umusaruro wawe mu ikipe ni ntagereranywa yaba mu kibuga no hanze yacyo. Nubwo tugusezeye ubwitange bwawe turabugushimira."

"Mu minsi iri imbere ubwo uzaba usoje gukina, imiryango yacu izahora ifunguye kuri wowe. Umuhate n’urukundo watuzanyemo tuzahora tubyibuka. Turakwifuriza guhirwa aho ugiye gukomereza urugendo."

Rwatubyaye Abdul na we akaba yashimiye iyi kipe ibihe babanye kandi ko iyi kipe izamuguma ku mutima.

Ati "Urabeho nshuti FC Shkupi, buri gihe uzahora ku mutima wanjye kandi Umujyi uzahora ari ubururu. Mwarakoze cyane."

Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul yashimiye FC Shkupi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top