Siporo

Icyo ubuyobozi bwa APR FC buvuga ku kuba Seif yababariwe agasubira mu mwiherero

Icyo ubuyobozi bwa APR FC buvuga ku kuba Seif yababariwe agasubira mu mwiherero

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko uyu munsi ari bwo bushobora kuza gufata umwanzuro ku kibazo cya Seif wasohotse mu mwiherero nta ruhushya agasubizwa mu rugo akaza kwandika ibaruwa isaba imbabazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu nibwo inkuru yamenyekanye ko APR FC yahagaritse Niyonzima Olivier Seif, ni nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya asabye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, nibwo haje inkuru ivuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ko yamaze kubabarirwa ndetse yanasubiye mu mwiherero w’iyi kipe irimo kwitegura Rayon Sports k’umunsi w’ejo.

Ku kuba yasubiye mu mwiherero, umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yabwiye ISIMBI ko ubuyobozi bwa APR FC bwakiriye ibaruwa isaba imbabazi ya Seif ariko atarasubizwa.

Ati”Seif ibyo mwumvise nibyo, amakosa yakoze arangije ayasabira imbabazi ubuyobozi bwakira ubusabe bwe, buri bufate akanya buyigeho hanyuma bukamusubiza(…), sinakubwira ngo ni ryari ariko biraterwa n’igihe ubuyobozi buri bubonere umwanya.”

Yakomeje avuga ko Seif yashyizwe mu kato kugira ngo nanahabwa imbabazi azajye mu bandi hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati”habayeho ikintu cyo kumushyira mu kato bijyanye n’aya mabwiriza tugenderaho y’iki cyorezo cya Coronavirus, kugira ngo naba uwo kugaruka nabyo bigire uko bikurikizwa hashingiwe kuri ayo mabwiriza, amasaha 72 yapimwe agaragaza ko nta bwandu afite, ubundi ibindi bizakurikizwa ni imyanzuro ubuyobozi buzaba bwafashe.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Niyonzima Olivier Seif akiri umukinnyi wa APR FC itigeze imwirukana.

Niyonzima Olivier Seif ngo ntabwo ubuyobozi burafata umwanzuro ku kibazo cye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top