Icyo umufatanyabikorwa ishyirahamwe ry’umukino wo koga ryabonye aje gukemura
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) ryabonye umufatanyabikorwa ari we Center for Global Sports ugiye kubafasha mu gushaka abaterankunga no kuzamura uyu mukino mu Rwanda.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022 aho agomba kumara imyaka 2.
Girimbabazi Pamela, umuyobozi wa RSF (Rwanda Swimming Federation) yavuze ko icya mbere Center for Global Sports igiye kubafasha ari ukubashakira abaterankunga.
Ati "Icya mbere ni ukudashakira abaterankunga kuko ni ikigo kibifitemo ubunararibonye, tukaba twizeye ko tuzabona abaterankunga mu mishinga itandukanye harimo umushinga wo kubaka Swimming Pool, muzi ko twari twabonye inkunga iturutse muri Federasiyo y’Isi."
Yakomeje kandi avuga ko izabafasha mu kuzamura impano ndetse no mu mushinga w’ibiyaga bigari.
Ati "twizeye ko tuzafatanya tukagera ku musaruro, hari umushinga wo mu biyaga bigari (open water), Center for Global Sports twizeye ko izadufasha muri iyo mishinga itandukanye harimo no gushaka impano."
Robert Bayigamba, umuyobozi wa Center for Global Sports yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na RSF ari uko iri shyirahamwe naryo ryagaragaje ubushake mu gukorana na bo.
Ati "Siporo yo koga ifite ingaruka nyinshi nziza ku buzima (...) ikindi kandi u Rwanda ruri mu bihugu byo mu biyaga bigari, dufite ibiyaga byinshi ku buryo abanyarwanda bahaturiye bakwiye kumenya koga kugira ngo batagwamo, ikindi federasiyo ubwayo yabigizemo uruhare, aya masezerano tuyasinye tumaze igihe tureba uburyo twafatanya."
Robert Bayigamba kandi yavuze ko bafite inshingano zo gushakira ubumenyi n’ubushobozi iri shyirahamwe.
Ati "Inshingano twumva twihaye ni ugushaka ubumenyi, gushaka ubushobozi bujyanye n’ibikoresho n’amafaranga yaba akenewe kugira ngo ibikorwa byemejwe na federasiyo bigerweho."
Center for Global Sports si bashya muri siporo cyane ko bakorana n’amashyirahamwe atandukanye hirya no hino ku Isi, akaba ari ihuriro ry’abantu bafite ubunararibonye muri siporo.
Ibitekerezo