Icyo umutoza Adil avuga ku kuba ari icyo gihe cyo kwicaza Rwabugiri hagahabwa umwanya Heritier
Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi avuga ko iyi kipe nta munyezamu ifite ubanzamo bityo ko niba Ahishakiye Heritier yaritwaye neza agomba gukomereza aho akagumana umwanya we.
Umunyezamu Rwabugiri Umar wari usanzwe abanza mu izamu ry’iyi kipe, yagiye ashidikanywaho ku bushobozi bwe kugeza aho iyi kipe ivuyemo mu mikino nyafurika ya Champions League basezerewe na Gor Mahia, akagenda ashinjwa amakosa amwe namwe yatumye basezererwa nk’igitego bamutsindiye i Kigali n’andi makosa yakoreye muri Kenya.
Nyuma yo gusezererwa, APR FC umukino wa mbere yakinnye ni uwo yakinnye na Kiyovu Sports muri shampiyona ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nk’ikimenyetso cy’uko atishimiye imyitwarire ye, umutoza Adil mu izamu yabanjemo Ahishakiye Heritier, Rwabugiri ajya ku ntebe.
Uyu munyezamu ukiri muto, akaba yaritwaye neza kuri uyu mukino ndetse agenda akuramo imipira yakabaye yaravuyemo ibitego.
Adil yatangaje ko uyu musore akwiye gukomeza kwitwara neza kugira ngo agumane umwanya ubanzamo kuko nta munyezamu wa mbere iyi kipe ifite.
Ati"Imyitwarire ye irashingira ku cyizere yahawe n’umuryango mugari wa APR FC, nk’uko mwabibonye uyu munsi nta mukinnyi ubanzamo muri APR buri mukino ufite abantu bawo, uyu munsi mwabonye ko Herithier yagize umukino mwiza agomba gukomeza gutya. Nta munyezamu ubanzamo dufite, (Heritier) agomba gukomereza aho ibyiza yakoze.”
Ahishakiye Heritier yinjiye muri APR FC nkuru mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri Marines. Akaba yarakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC nyuma ajyanwa mu Intare FC.
Ibitekerezo
Kalisa kabayiza Emmanuel
Ku wa 15-12-2020Haramakosa ajyakorwa muri recruitments ya APR FC nunva bibaye byiza bajya bashaka umutoza mbere hanyuma umutoza akaza akareka imikino mugihugu maze nyuma akikorera recruitments.akurikije abakinnyi abona bazamufasha.naho guhitiramo umutoza abakinnyi mbona ataribyiza ninaho hava kubona abakinnyi bagurwa ntibazarushye bajya mukibuga kuko baba batarishimiwe n’umutoza ariko kuko yajabasanga akabirekeruko kukontakundi yabigenza.kd iyonitegereje nsanga abakora recruitments rimwe na rimwe arabakunzi b’umupira ariko batawukinnye nk’umwuga nk’unva ubumenyi bwabo butagera kubwumutoza muguhitamo abakinnyi bakina neza muri burimwanya, urugero.abanyezamu ba APR sibo bafite ubushobozi buhambaye mkurushabandi mugihugu.kd suko Twananiwe kugura abambere mugihugu ahubwo byatewe nuko twavuze amahitamo adahagije. Ba rutahizamu nabo sibo bamberw mugihugu.kd mwibukeko dufite umutoza wambere mugihugu. Ndunva nzanze imyunvire yanjye nkumdukuntu wa APR FC