Icyo umutoza wa Rayon Sports yatekereje akimara gukubitwa n’uwa AS Kigali, ibyo kumusaba imbabazi
Umutoza wa Rayon Sports y’abagore, Rwaka Claude yavuze ko nyuma yo gukubitwa urushyi n’uwa AS Kigali y’abagore Ntagisanimana Saida atatekereje kumwishyura ahubwo yatekereje ku kuba yaba azi ingaruka ashobora guhura na zo.
Nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wo Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali 2-0 ikanayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1, umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida yagaragaye akubita uwa Rayon Sports.
Ubwo umukino wari urangiye Rwaka Claude yagiye gusuhuza mugenzi we wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, uyu mutoza utari wakwakiriye gusezererwa ndetse utari unishimiye uko umukino wagenze kuko yavugaga ko bibwe, yahise amukubita urushyi ku itama.
Rwaka Claude yabwiye ikinyamakuru ISIMBI akimara gukubitwa urushyi, ikintu cya mbere yatekereje ari ingaruka zari gukurikiraho kuko yari akoze amakosa akomeye cyane.
Ati "Ikintu cya mbere natekereje ni ingaruka z’ibyagombaga gukurikiraho, kuko zari ingaruka nyinshi, ikipe yari mu rugo by’umwihariko imbere y’abafana, uretse no mu kazi kanjye ibyari gukirikira, nabonye byari amakosa akomeye cyane."
Akimara kumukubita, Rwaka yumvikanye avuga ko bitarangirira aho, ibintu avuga ko bitari ukwihorera ahubwo byari ukumubaza niba azi ingaruka z’ibyo akoze.
Ati "kuvuga ngo ntabwo byarangirira aho ntabwo byari ukuvuga kwihorera ahubwo kwari ukumubaza niba azi ingaruka z’ibyo akoze, kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko, ntabwo byari ukwihorera."
"Oya ntabwo nari kumwishyura kuko bikimara kuba nagumye mufashe mubaza niba azi ibyo akoze."
Ku kuba igihano yahawe gikwiye yagize ati "Federasiyo ni yo itureberera, njyewe nta kindi nabivugaho."
Kuba yaramusabye imbabazi, yavuze ko nta mbabazi yigeze amusaba ariko we yamubabariye.
Ntagisanimana Saida akaba yaramaze guhagarikwa na FERWAFA imikino 3 kubera ko iyi myitwarire yamuranze idakwiye.
Ibitekerezo