Siporo

IFOTO Y’UMUNSI: Bakame n’inyundo muri Stade

IFOTO Y’UMUNSI: Bakame n’inyundo muri Stade

Ifoto ya Ndayishimiye Eric Bakame, umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC afite inyundo muri Kigali Pelé Stadium yatunguye benshi.

Ni ifoto yafashwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2024 muri Kigali Pelé Stadium ku mukino wa gicuti Bugesera FC yatsinzemo Kiyovu Sports 1-0.

Ni ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane benshi bibaza aho iyi nyundo yayikuye n’icyo yari yaje kuyikoresha.

ISIMBI yagerageje kuvugisha Bakame ariko ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni.

Umwe mu bantu bo muri Bugesera FC yabwiye ISIMBI ko iyo nyundo ntayo Bakame yazanye ahubwo bayisanze muri Stade iri ku ntebe y’abasimbura (bench).

Iyi nyundo bikekwa ko yahasizwe n’abantu bakoraga muri Stade, Bakame yahise ayifata ari nako yatangiye gusezerereza Kiyovu Sports ko yaje yakaniye aho yanazanye inyundo.

Bakame n'inyundo muri Stade
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top