Siporo

IFOTO Y’UMUNSI: Jimmy Gatete yahuye na Perezida Paul Kagame

IFOTO Y’UMUNSI: Jimmy Gatete yahuye na Perezida Paul Kagame

Nyuma yo kumwakira 2003 na bagenzi be bamaze gutsinda Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, uyu munsi Perezida Kagame yongeye kwakira Jimmy Gatete wari umaze imyaka irenga 10 atagera mu Rwanda.

Mu Rwanda hateraniye abahoze bakina umupira w’amaguru batandukanye barimo abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga, umufaransa Lilian Thuram ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe ni muri gahunda ya Legend in Rwanda mu rwego rwo gutangiza kumugaragaro gahunda igana mu gikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda.

Aba banyabigwi kuri uyu wa Kane bakaba bitabiriye itangizwa inama ya Youth Konnect muri Kigali Arena.

Aha ni bwo aba banyabigwi barimo na Jimmy Gatete bahuye na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byanagarutse kuri iki gikombe cy’Isi giteganyijwe kuzakirwa n’u Rwanda muri Gicurasi 2024.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago "Veteran Club World Championship".

Jimmy Gatete yahuye Perezida Kagame Paul
Yahuye na perezida Kagame ari kumwe n'abanyabigwi batandukanye
Bafashe ifoto y'urwibutso
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Arpfonse Ntawangaheza
    Ku wa 15-10-2022

    Andika Igitekerezo Hano Twishimiye ko Jemmy Gatete yagarutse mu Rwanda

IZASOMWE CYANE

To Top