IFOTO Y’UMUNSI: Mukansanga Salima afungira imishumi y’inkweto Perezida Kagame
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima Rhadia yagaragaye afungira imishumi y’inkweto, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye ku munsi w’ejo.
Wari umukino wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.
Ni irushanwa ryabereye kuri Kigali Pele Stadium yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.
Uyu mukino wahuje u Rwanda na FIFA aho warangiye ikipe y’u Rwanda ibyitwayemo neza itsinze ibitego 3-2.
Ni umukino wakinwe na Perezida Paul Kagame wishimiwe cyane bitewe n’ubuhanga yagaragaje muri uyu mukino.
Ubwo umukino warimo uba, imishumi y’inkweto yakinanaga yaje gufunguka maze umusifuzi warimo asifura uyu mukino, Mukansanga Salima Rhadia aba ari we umufungira.
Iyi foto abantu bahise bayihererekanya ku mbuga nkoranyambaga ubona ko bayishimiye cyane.
Ibitekerezo
Bizimana pasteur
Ku wa 16-03-2023Vyiza cane nukuri
Bizimana pasteur
Ku wa 16-03-2023Vyiza cane nukuri
Bizimana pasteur
Ku wa 16-03-2023Vyiza cane nukuri
Mbonihankuye Renovat
Ku wa 16-03-2023Nik muraho bavandi bugwanda gwiz turishimy kubon a twinjiy sitad nziz kandi nshsh
tubifpurije gutahukan igikomb cisi Mugwand kandi tura vyizey kobiz ashik
Mbonihankuye Renovat
Ku wa 16-03-2023Nik muraho bavandi bugwanda gwiz turishimy kubon a twinjiy sitad nziz kandi nshsh
tubifpurije gutahukan igikomb cisi Mugwand kandi tura vyizey kobiz ashik
Sebuhoro JUVENAL
Ku wa 16-03-2023Biranshimishije cyane kandi cyane, kubwo kureba uko umukino wabereye kuri stade ya Kigali Pele, ubwo Nyakubahwa Umukuru W igihugu cyacu, yagaragaje ubuhanga asanzwe afite , ndetse akanakina umupira wamaguru kurusha inzobere muri uwo mukino. Icyo nasaba abatuye iy,isi ya rurema, kumushimira kubwo kugaragara nkumukinyi wumupira wa mbere kuruta Pele nabandi bose, si ndi umuvugizi wumupira cyangwa ibindi, ariko kandi uyumukino wa mbere ubereye kuri iyi stade nshya , wabaye mwiza cyane, ndetse numusifuzi mpuzamahanga, nubuyobozi bwa FIFA, IMANA ibongerere umugisha utagabanije kandi biragahora bibera i Rwanda ibyiza byose.

Nsengimana
Ku wa 16-03-2023Byiza cyane
Uwamungu Eric
Ku wa 16-03-2023Turabakunda
Uwamungu Eric
Ku wa 16-03-2023Turabakunda