Igenda rya RGL yaba ari yo nzira ya Uwayezu Jean Fidele yo gusohoka muri Rayon Sports?
RGL Security y’umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari umufatanyabikorwa w’iyi kipe ntabwo bazakomezanya na yo nyuma y’uko amasezerano ya yo arangiye, benshi babihuza no kuba na perezida w’iyi kipe ashobora kuba atazongera kwiyamamaza.
Rayon Sports yari imaze umwaka yambara RGL Security, sosiyete y’umutekano y’umuyobozi wa Gikundiro, Uwayezu Jean. Bari basinye umwaka umwe ushobora kongerwa ariko bikaba bitarakunze ko yongera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Rayon Sports yagaragaje umuterankunga mushya ugomba kujya ku kaboko aho RGL Security yari iri.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yavuze ko bahisemo gusimbuza RGL kubera ko yabemenyesheje ko itazongera amasezerano.
Ati "Ikipe ya Rayon Sports yari isanganywe abafatanyabikorwa babiri yambara ku kuboko barimo RGL Security na Choplife. Kuri ubu tuzagumana na Choplife na ho RGL yamaze kutwandikira itubwira ko tutazakomezanya mu mwaka utaha”.
Ibi benshi bahise babifata nk’ikimenyetso cy’uko mu Kwakira 2024 ubwo azaba asoje manda ye atanzongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports cyane ko inshuro nyinshi yagiye abibazwaho yavuze ko bizaterwa n’abakunzi ba Rayon Sports bazamugirira icyizere cyangwa se uko azaba yumva ameze kuko hari igihe imbaraga z’umubiri zizaba zitabimwemerera.
Ibitekerezo
Ndayishimiye Valentin
Ku wa 26-05-2024Ntabwo kuba RGL itongereye amasezerano bivuze ko jean Fidel atozengera kwiyamamaza ndumva ntaho bihuriye
Hakizimana innocent
Ku wa 25-05-2024Reyon sport ikineye abatera nkunga bashoboye kuko iyo urebye ukuntu APR ariyo itwara ibikombw nkaho ariyo kipe iba mu Rwanda gusa ubona ko bikabije pe!

Mporanyisenga nepo
Ku wa 25-05-2024J.fideri numuyobozi mwiza turamutse tumubuze twarira amarira menshi kd cyane
Pierre
Ku wa 24-05-2024Ikipe yacu na company yacu Rgl bizakomeza kubaho
Innocent
Ku wa 24-05-2024Ntacyo atwaye p
Innocent
Ku wa 24-05-2024Ntacyo atwaye p
Mazimpaka
Ku wa 24-05-2024Mutuvugire badukemurire ikibazo muri rayon
Theogene
Ku wa 24-05-2024Ubwo nyine nugutegereza tukareba
Kazungu j Baptiste
Ku wa 24-05-2024Mwiriwe neza?
Nkunda Rayon sports kumaraso no kumutima.mbona kuba Uwayezu yaba kumwanya w,umuyobozi bwa Gikundiro bitaba Ari byiza,kuko abayobozi bamubanjirije bananiwe kwishyura umwenda Rayon sports yarifite, Uwayezu akaba yari amaze kuyagabanya.
Aramutse agiye amadeni ashobora kudashira ahubwo agasubira Aho yari Ari ndetse akaba yanarengaho,kuko mbona cg numva abayiyoboye mbere y, Uwayezu bakagishyira kuri aya madeni,aribo bashaka kuyigarukamo bakayiyobora,Murakoze.
0788875357_0722875357

HARERIMANA CELESTIN
Ku wa 24-05-2024Oya agomba kogera amasezerano turamukunda
Ntakirutimana jaen baptiste
Ku wa 24-05-2024Mumez gutex aba boss banjye
Nizer ko mumez neza ababos