Siporo

Igihangange muri ruhago ku Isi, Maradona yabazwe ubwonko

Igihangange muri ruhago ku Isi, Maradona yabazwe ubwonko

Umukinnyi wabiciye muri ruhago mu myaka yashize, umunya-Argentine, Diego Maradona yabazwe ku bwongo nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi itwara amaraso mu bwonko.

Uyu mugabo w’imyaka 60 yabagiwe mu bitaro bya Olivos Clinic biri i La Plata muri Argentine, aho umuganga we wamubaze Dr Leopoldo Luque yavuze ko byagenze neza kandi ko agiye gukomeza kwitabwaho.

Diego Armando Maradona akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko aho yagendaga gake, kandi akaba yari yaranagize ikibazo cyo gukabanuka kw’amazi mu mubiri.

Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, yafashije igihugu cye Argentine kwegukana igikombe cy’Isi cyo mu 1986. Ubu ni umutoza wa Gimnasia y Esgrima yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine.

Maradona yabazwe ubwonko
Yahesheje igikombe cy'Isi Argentine cyo mu 1986
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top