Siporo

Igihombo gikabije! Agahinda ka bamwe mu bayobozi b’amakipe nyuma y’ihagarikwa rya shampiyona

Igihombo gikabije! Agahinda ka bamwe mu bayobozi b’amakipe nyuma y’ihagarikwa rya shampiyona

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ifashe umwanzuro wo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, bamwe mu bayobozi b’amakipe ntibemeranya n’uyu mwanzuro kuko bavuga ko bigiye kubatera igihombo gikabije kuko bari baririye bakimara kugira ngo bitegure.

Nyuma y’uko ibikorwa by’imikino bikomorewe mu Rwanda nyuma y’amezi 7 byarahagaze, tariki ya 4 Ukuboza 2020 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yaratangiye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, ubwo shampiyona yari isoje umunsi wa 3, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika iyi shampiyona kugeza igihe kitazwi.

Iri tangazo rya Minisiteri ryavugaga ko shampiyona ihagaritswe kubera ko hakomeje kuba ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus mu makipe ndetse ko amakipe adakurikiza amabwiriza nk’uko FERWAFA na Minisiteri zayatanze.

Nyuma yo guhagarika iyi shampiyona, bamwe mu bayobozi b’amakipe bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo ndetse bahamya ko kigiye kubatera igihombo gikabije.

Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports yabwiye ISIMBI ko uyu mwanzuro batawishimiye ndetse ahamya ko utafatanywe ubushishozi, akaba abona bigiye kubatera igihombo gikabije bitewe n’ibyo batakaje bitegura shampiyona.

Ati“ntabwo twabyakiriye neza kuko ni umwanzuro ubona ko utafatanywe ubushishozi, ntabwo amakosa y’ikipe imwe niyo yaba ari amakipe 2 yatuma umwanzuro ufatwa ku makipe yose, hari uburyo amakipe yiyubatse, hari uburyo amakipe yatunganyije ibintu byayo, hari ibyo yatakaje, hari ibyo yemeye gukora, amakipe arirya akimara kugira ngo ibyo bigerweho, kuzana umwanzuro nkuriya ukawukubita aho ngaho ntabwo ari byo.”

“Twe twari twarateguye ibintu mu gihe kirambye, twishyuye aho abakinnyi bazaba mu gihe cy’amezi 5, twari twarateguye n’ibindi byose kuko twumvaga yaba FERWAFA na MINISPORTS ibintu byose barabyize nta kizabisubiza inyuma bituma dukora ibyo mu gihe kirambye none tugiye kubihomberamo. Ntabwo njye na Kiyovu Sports mpagarariye twishimiye uyu mwanzuro.”

Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports yemeza ko bagiye guhura n'igihombo gikabije

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice aganira na ISIMBI, yavuze ko n’ubwo ari icyemezo cyaje gitunguranye ndetse kitabura ingaruka mbi ariko na none ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abatoza ni ingenzi.

Ati“Ni icyemezo cyaje gitunguranye ariko na none ku rundi ruhande ni icyemezo cyagakwiye gufatwa kugira ngo tunarinde n’abakinnyi n’abatoza bacu, niba abantu bateshuka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus byatugiraho ingaruka, wajya gusanga ku munsi wa 5 abamaze kwandura ari benshi kandi byaba bibi kurushaho, ubwo amakipe namara kubahiriza ibisabwa shampiyona izagaruka.”

Yakomeje avuga ko ibihombo bitabura ariko nka AS Kigali atari cyane kuko bo bakiri mu mikino nyafurika bamaze kwandika basaba ko abakinnyi bapimwa bakaguma mu mwiherero ubundi basanga ari bazima bagakomeza imyitozo bitegura iyi mikino kandi bizeye ko bazabemerera.

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice ngo n'ubwo hari ingaruka ariko ntiziruta ubuzima bw'abakinnyi n'abatoza

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude avuga ko n’ubwo leta ari yo imenya inyungu z’abaturage bayo ariko na none ikwiye no kubafasha guhangana n’ingaruka z’iri hagarikwa rya shampiyona kuko bafite abakinnyi bagomba guhemba kandi ntibahagarika amasezerano yabo kuko bataye imiryango baje guhaha.

Ati“ni icyemezo gitunguranye ariko na none twemera ko ari icyemezo cyafashwe n’inzego nkuru z’igihugu tukumva rero igihe inzego nkuru z’igihugu zicaye zikumva hari ibishobora kubangamira abaturage, icyo gihe rwose nta kintu kiba kigomba kudutungura cyangwa ngo kitubangamire, igihe bazabonera ko shampiyona ari ngombwa ko isubukurwa twebwe nka Bugesera FC turiteguye gusubira muri shampiyona.”

“Birumvikana dufite amasezerano y’abakinnyi bagomba guhembwa niyo baba badakora kuko urumva baba barataye imiryango yabo ibyo byose nkeka ko nabo babirebyeho, izo ni imbogamizi abantu bazagaragaraza ariko na none ntabwo nkeka ko ziruta ubuzima bw’abantu, icyashoboka ni ukureba uburyo badufasha muri izo mbagamizi n’ibihombo twahuye nabyo.”

Gahigi avuga ko leta ikwiye kureba uburyo yabafasha guhangana n'ingaruka z'isubikwa rya shampiyona

Mu kiganiro Kick-Off cyo ku wa Gatandatu, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’ yavuze ko atemeranya n’iki cyemezo habe na gato kuko bibashyize mu gihombo gikabije.

Ati“ni icyemezo kibabaje, yego twemere ko ubuzima bw’abakinnyi bugomba kubahirizwa nk’ubw’abandi banyarwanda bose ariko iki ni icyemezo navuga ko cyafashwe nta bushishozi bubayeho. Icyaha ni gatozi niba hari amakipe atarubahirije amabwiriza bayahane, iyo hari amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa utabyubahirije arahanwa.”

“Niba Rayon Sports yarishe amabwiriza bakabaye bareba ikibazo cyayo ariko shampiyona igakomeza. Kugeza uyu munsi makipe 16 ni Rayon Sports na Rutsiro zagize ikibazo gusa ariko ntabwo bivuze ko amakipe yose yagize ikibazo, ibi ni urucantege ni ibitwereka aho siporo yacu yerekeza. Badusabye ibyo tugomba kubahiriza turabikora, dushora amafaranga, dushaka aho abakinnyi bagomba kujya, hoteli zirishyurwa ariko ngo kuko Rayon Sports yagaragaje case byose bigahagarikwa, ntabwo ari byo ariko.”

Yasabye Minisiteri ya Siporo kwigira kuri Minisiteri y’Uburezi kuko hagiye hagaragaramo ubwandu ariko ntibafunze.

Ati“kuki Minisiteri ya Siporo itakwigira kuri Minsiteri y’Uburezi, mu Bugesera hari ikigo cyagaragayemo abanduye 36, cyarafunze se? MINEDUC yigeze ivuga ngo abanyeshuri batahe?Nk’ubu muri CECAFA U17 hari umukinnyi w’umugande wagarageje ubwandu, CECAFA yarahagaze se? Uganda yarirukanywe mu irushanwa se? Irushanwa rya Basketball riheruka kuba ko hagaragayemo abanduye ryigeze risubikwa? Ruhago yacu barimo kuyifata nk’idafite agaciro.”

KNC ahamya ko ibyakozwe ari ugutesha agaciro ruhago nyarwanda no guca intege abashoboramo amafaranga

Shampiyona yasubitswe nyuma y’uko abakinnyi bagera kuri 14 ba Rayon Sports, umutoza wa Rutsiro FC banduye iki cyorezo. MINISPORTS kandi ivuga ko n’ubwo abakinnyi babaga hamwe habagaho kutubahiriza amabwiriza aho basohokaga uko bishakiye, abayobozi bakabasura uko bishakiye kandi nta n’umwe wapimwe.

Rayon Sports na Rutsiro niyo makipe yagaragayemo ubwandu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top