Siporo

Igikombe ni icyande? Amakipe azakina umukino wa nyuma wa BAL yamenyekanye

Igikombe ni icyande? Amakipe azakina umukino wa nyuma wa BAL  yamenyekanye

Nyuma y’uko yitwaye neza mu mikino ya 1/2, Al Ahly Benghazi yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola ni zo zizahurira ku mukino wa nyuma wa BAL (Basketball Africa League).

Uyu munsi ni bwo hatangiye 1/2 cy’imikino ya BAL imaze iminsi ibera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Habanje umukino wo Al Ahly Benghazi yo muri Libya yasezereyemo Rivers Hoopers yo muri Nigeria 89-83, mu mukino wasabye iminota y’inyongera.

Agace ka mbere k’umukino Al Ahly Benghazi yagatsinze amanota 27-21, aka kabiri igatsinda 21-16. Bagiye kuruhuka ari 48-37 ya Rivers Hoopers.

Rivers Hoopers yagarutse mu gace ka gatatu ikina byo gupfa no gukira ndetse iza kugatsinda amanota 23-8. Rivers Hoopers yatsinze agace ka nyuma amanota 17-13. Byari bivuze ko iminota y’umukino yarangiye ari 73-73.

Bahise bongeraho iminota 5 maze Hoopers Rivers itsindamo 16-10 maze Hoopers Rivers igera ku mukino wa nyuma itsinze amanota 89-83.

Hahise hakurikiraho umukino wa Petro de Luanda yo muri Angola na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo. Agace ka mbere Cape Town Tigers yagatsinze ku manota 16-15.

Abasore b’ikipe yo muri Angola yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu gace ka kabiri aho yagatsinzemo amanota 28 kuri 21 ya Cape Town Tigers. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Petro iyoboye n’amanota 43-37.

Muri aka karuhuko ni bwo umuhanzi ugezweho muri iyi minsi yahise yinjira ikibuga maze yakirwa n’amashyi menshi ashimisha abari muri Arena mu ndirimbo ze zikunzwe ’Mu Nda’ na ’Jugumila’ yahuriyemo na Chriss Eazy na Phil Peter.

Amanota 6 y’ikinyuranyo Petro yarushaga Cape Town yiyongereye aba 9 kuko agace ka gatatu yagatsinze amanota 23-18.

Iminota 5 y’agace ka kane ari na ko ka nyuma, ikinyuranyo cyari cyamaze kuzamuka aho cyageze mu manota 10, gusa abasore ba Cape Town Tigers bagarutse mu mukino, bagenda bagabanya aya manota kugeza ubwo hari hasigaye amasegonda 2 yose yari yamaze gushimiramo ari 77-77. Ni nako umukino warangiye maze bahita bongeraho iminota 5.

Iyi minota 5 ntabwo yahiriye Cape Town Tigers kuko yayitsinzwemo amanota 19 yo itsinda 9 gusa. Umukino warangiye ari 96-86.

Bivuze ko Petro de Luanda izahurira ku mukino wa nyuma na Al Ahly Benghazi tariki ya 1 Kamena 2024, ni mu gihe Cape Town Tigers izakina na Rivers Hoopers mu mukino w’umwanya wa 3.

Al Ahly Benghazi yasezereye Hoopers Rivers
Petro de Luanda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Cape Town Tigers
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top