Siporo

Igisubizo cy’umunyezamu Pavelh Ndzila abajijwe niba APR FC yaramaze kwegukana igikombe cya shampiyona

Igisubizo cy’umunyezamu Pavelh Ndzila abajijwe niba APR FC yaramaze kwegukana igikombe cya shampiyona

Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yavuze ko bataratwara igikombe cya shampiyona kugeza umunsi bazabona amanota abemerera kugitwara.

Ni mu gihe iyi kipe benshi bamaze kuyiha igikombe bitewe n’amanota 13 irusha Rayon Sports iyikurikiye.

Ni amanota yashyizemo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, nyuma yo kwitsindira Rayon Sports 2-0.

Mu gihe hasigaye imikino 6 gusa ngo shampiyona irangire, Pavelh Ndzila yavuze ko batarizera kwegukana iki gikombe.

Ati "uyu ni umupira w’amaguru, ntabwo turacyegukana, ntabwo turacyegukana rwose. Hasigaye imikino 6 turasabwa guhozaho no kuba tuwiteguye neza mu mutwe kugira ngo twegukane igikombe."

APR FC ikaba isabwa gutsinda imikino 2 muri 6 isigaranye kugira ngo ihite yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

Ubu iyoboye urutonde n’amanota 58, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

Pavelh Ndzila wakoze akazi gakomeye ku mukino wa Rayon Sports, yavuze ko bataregukana igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top