Siporo

Igisubizo cya Georgina Rodriguez ku bukwe bwe na Cristiano Ronaldo cyatunguye benshi

Igisubizo cya Georgina Rodriguez ku bukwe bwe na Cristiano Ronaldo cyatunguye benshi

Georgina Rodriguez umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ko adashishikajwe n’ubukwe bwe n’uyu mukinnyi kuko imbere y’Imana bamaze kubukora.

Uyu munyamideli Georgina ari mu rukundo na Cristiano Ronaldo kuva muri 2016 ndetse babana nk’umugore n’umugabo ariko nta bukwe buzwi bigeze bakora.

Mu gice cy’ubuzima bwe yise ’I Am Georgina’ gitambuka kuri Netflix, Georgina aheruka kuvuga ku mubano we na Ronaldo n’abibaza ku bukwe bwa bo.

Yavuze ko adateze kongera gukora ubukwe kuko imbere y’Imana bamaze gukora ubukwe.

Ati "mu by’ukuri sinshobora kongera gukora ubukwe. Njye na Cristiano Ronaldo twakoze ubukwe imbere y’Imana. Umunsi umwe ibirori bizaba."

Kuva muri 2016 batangira gukundana, bamaze kubyarana abana 2, Alana Martina dos Santos Aveiro na Bella Esmeralda dos Santos Aveiro wari ufite impanga ye ariko yitabye Imana ikivuka.

Georgina yavuze ko nta bundi bukwe bateze gukora kuko mu maso y'Imana basezeranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top