Siporo

Igisubizo cya Haringingo ku ikipe yifuza guhura nayo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Igisubizo cya Haringingo ku ikipe yifuza guhura nayo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko ikipe iyo ari yo yose bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro biteguye nta n’imwe ibateye ubwoba.

Rayon Sports ni yo kipe yakatishije bwa mbere itike yo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ni nyuma yo gusezerera Mukura VS iyitsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Haringingo abajijwe ikipe yifuza guhura nayo ku mukino wa nyuma hagati ya APR FC na Kiyovu Sports, yavuze ko izahagera ayiteguye neza.

Ati "Ikipe yose tuzahura, Kiyovu tumaze gukina, APR FC tumaze gukina, uwo ari we wese turamwiteguye kuko ndibaza ko urebye uburyo dukinnye iyi mikino ya nyuma urabona ko abakinnyi bameze neza, ni bakinnyi navuga ko bazi icyo bashaka, rero ikipe iyo ari yo yose yaba APR, yaba Kiyovu izagira amahirwe ko twahurira ku mukino wa nyuma twebwe turiteguye."

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru nibwo hazarara hamenyekanye ikipe izasanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma hagati ya APR FC na Kiyovu Sports. Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 3 Kamena 2023 ukazabera i Huye.

Haringingo yavuze ko ikipe yose bazahura ayiteguye neza cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sarom
    Ku wa 14-05-2023

    Apr

IZASOMWE CYANE

To Top