Siporo

Igisubizo cya Messi ku cyo azakora nasoza gukina umupira w’amaguru

Igisubizo cya Messi ku cyo azakora nasoza gukina umupira w’amaguru

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yavuze ko kugeza ubu atazi icyo azakora nasoza gukina umupira w’amaguru.

Uyu rutahizamu w’imyaka 36 umaze kwegukana Ballon d’Or 8, mu kiganiro Big Time yavuze ko atazi igihe azasezerera ruhago, bizaterwa n’imbaraga azaba afite.

Ati "Nanjye ndisuzuma. Menya igihe ndi gukora neza, igihe bitameze gutyo, igihe nakinnye neza n’igihe ntitwaye neza. Ninumva ari cyo gihe cyo gutera iyo ntambwe, nzabikora ntatekereje ku myaka. Igihe ntakiri kumva uburyohe bwo gukina cyangwa gufasha bagenzi banjye, nzasezera."

Abajijwe icyo azakora nasoza gukina, yavuze ko ntacyo aratekerezaho gifatika, ngo yirinda gutekereza cyane ku hazaza ahubwo akishimira buri munsi abonye.

Ati "Nta kintu gifatika mfite ubu. Ntabwo ndabitekerezaho. Kugeza ubu, ngerageza kwishimira buri munsi, buri bihe, ntatekereje ahazaza. Nizeye gukomeza gukina igihe kirekire kuko ni byo nishimira. Igihe nikigera, nzagerageza kureba inzira inyuze, ibyo nkunda n’akazi gashya."

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi barambye mu kibuga, muri 2021 ni bwo yatandukanye na FC Barcelona nyuma y’imyaka 17 yari ayimazemo, yerekeza mu Bufaransa muri Paris Saint-Germain yakiniye imyaka 2, ubu ari muri Inter Miami amazemo umwaka umwe.

Lionel Messi yavuze ko atazi icyo azakora nasoza gukina umupira w'amaguru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sam
    Ku wa 28-03-2024

    Isimbi ndabemera cyan pee

IZASOMWE CYANE

To Top