Igitego cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Igitego kimwe rukumbi cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup ni nyuma y’uko RS Berkane yabatsinze 2 ikabasezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
APR FC yari yasuye RS Berkane mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane.
Ni umukino amakipe yombi yagiye gukinayaranganyirije i Kigali 0-0, APR FC yari ibizi ko kugira ngo igere mu matsinda igomba gutsinda uyu mukino cyangwa bakanganya birimo ibitego.
Umukino watangiye ubona RS Berkane nk’ikipe iri mu rugo ishaka igitego hakiri kare ariko amahirwe yabonye ubwugarizi bwa APR FC n’umunyezamu Ishimwe Pierre bababera ibamba.
APR FC yakinaga umukino wayo ituje ndetse igerageza kubaka uburyo bw’igitego ariko babanza kugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
APR FC niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague amaze gucenga ubwugarizi bwa RS Berkane, ni ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.
Mu gice cya kabiri RS Berkane yaje yariye karungu maze icurika ikibuga ishaka kwishyura.
Umutoza Florent Ibenge wa RS Berkane yagiye akora impinduka zitandukanye ashyiramo abasore nka Chama Clatous n’abandi, izi mpinduka zatanze umusaruro kuko bashyize igitutu kuri APR FC kugeza ku munota wa 66 ubwo babonaga igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Najji Larbi.
RS Berkane yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 76 iza kukibona gitsinzwe na Mohammed Aziz ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Prince akawukuraho ariko akabura umufasha maze ugasanga Aziz aho ahagaze agahita awohereza mu rushundura.
Ku munota wa 84 APR FC yakoze impinduka 3, Byiringiro Lague watsinze igitego, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bavuye mu kibuga hajyamo Nsanzimfura Keddy, Nshuti Innocent na Ishimwe Anicet.
RS Berkane yakomeje gushaka uko yabona igitego cya 3 ndetse ibona n’amahirwe ariko umunyezamu Ishimwe Pierre abyitwaramo neza umukino urangira ari 2-1, RS Berkane igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ibitekerezo