Siporo

Igitego cya rutahizamu w’Amavubi gihataniye igihembo cy’Icyumweru muri Amerika

Igitego cya rutahizamu w’Amavubi gihataniye igihembo cy’Icyumweru muri Amerika

Igitego rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jojea Kwizera ukinira Rhode Island yatsinze El Paso Locomotive FC gihataniye igihembo cy’icyumweru muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikipe ye ikinamo.

Ni igitego yatsinze ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 27 Kamena ubwo ikipe ye yanyagiraga El Paso Locomotive FC 3-0 mu mukino w’umunsi wa 17.

Ni igitego yatsinze nyuma y’akazi gakomeye yakoze aho yafashe umupira akiri mu kibuga cy’ikipe ye, aracenga arangenda yinjirana ubwugarizi mu rubuga rw’amahina ahita atsinda igitego, hari ku munota wa 27 kiba igitego cya kabiri kuko ikipe ye yari ifite kimwe.

Iki gitego kikaba gihanganye n’ibindi 3 bya Zac Duncan ukinira Memphis, Juan Agudelo wa San Antonio ndetse na Ray Serrano wa Louisville City basa n’aho ari we bahanganye kuko banikiriye abandi aho ubu afite 40%, Kwizera akagira 37%.

Jojea Kwizera aheruka mu ikipe y’igihugu Amavubi mu kwezi gushize ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho yakinnye na Benin na Lesotho. Intsinzi Amavubi yakuye kuri Lesotho ya 1-0 ni we wagitsinze.

Jojea Kwizera igitego cye gihataniye igihembo cy'icyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top