Ku mukino w’abakeba uhuza amakipe abiri akomeye muri Tanzania, Simba SC na Yanga, umufana wa Simba SC yitabye Imana nyuma y’uko Yanga yabonye penaliti yatsinzwe na rutahizamu Michael Sarpong.
Ni ibintu bitamenyerewe cyane muri Tanzania cyangwa muri Afurika y’Iburasirazuba kumva ko umufana yitabye Imana kubera ko ikipe ye itsinzwe, uyu we ntiyanategereje ko iminota 90 irangira.
Ibi byabaye ku mukino wahuje Yanga Simba SC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1.
Umufana witwa Shaban Balwe akaba n’umunyamuryango w’iyi kipe wari utuye Mwanza yagize ikibazo cy’umutima ku munota 31 ubwo myugariro Onyango yategaga Tuisila Kisinda maze umusifuzi agahita atanga penaliti yinjijwe neza na Sarpong.
Umunyamabanga mukuru w’amatsinda y’abafana ba Simba SC muri Mwanza, Philbert Kabago yahamirije aya makuru ibinyamakuru byo muri Tanzania ko uwo mufana yitabye Imana umukino ukirimo kuba.
Ati“nibyo umunyamuryango wacu Shaban Balwe yitabye Imana ku wa Gatandatu umukino wacu na Yanga ukirimo kuba. Ni amakuru yatubabaje ariko byose ni gahunda z’Imana.”
Yasobanuye uko byagenze, ati“ibi byose byabaye ubwo umupira wari ugeze ku munota wa 31 Yanga ibonye ipenaliti yatsinzwe na Sarpong. Shaban yahise agira ikibazo cyo kwikanga k’umutima kubera iyo penali. Nyuma yo kugira icyo kibazo ubuzima bwe bwakomeje kujya habi hashikishwa uburyo yajyanwa kwa muganga ariko yitaba Imana ari mu nzira ajyanywe kwa muganga kuvurwa. Ukuri byaratubabaje ariko nta yandi mahitamo.”
Uyu mukino waje kurangira ari 1-1, ni nyuma y’uko Joash Onyano wari wakoze ikosa ryavuyemo penaliti, ku munota wa 85 yaje kwishyurira Simba SC n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Ibitekerezo
Ndikumana Hussein
Ku wa 13-11-2020Pole sana