Ihere ijisho inzu y’agatangaza bivugwa ko Cristiano Ronaldo yaguze mu Kirwa cy’Abaherwe
Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo biravugwa ko yamaze kwibikaho inzu imwe y’agatangaza mu Kirwa cy’Abaherwe i Dubai.
Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko uyu rutahizamu yamaze kwibikaho iyi nzu iri mu Kirwa cya Jumeirah Bay cyizwi nk’Ikirwa cy’Abaherwe ‘Billionaires Island’ benshi bafata nk’imuhira h’ibyamamare bifite agatubutse.
Ntabwo iki kinyamakuru cyigeze kigaragaza iyo nzu ndetse n’amafaranga yayiguze ariko bivugwa ari hagati ya miliyoni 10 n’100 z’amapawundi (tens of millions of pounds).
Iki kinyamakuru kandi kikaba cyatunze agatoki imwe mu nyubako zigurishwa ziri kuri iki Kirwa iri ku kuri meterokare 30,000 ifite ibyumba 6 byo kuryamamo, Pisine ireba mu Mujyi wa Dubai, inzu zo gukondesha, ububiko bujyamo imodoka 7.
Cristiano Ronaldo winjiza miliyoni 175 z’Amayero ku mwaka mu ikipe ya Al Nassr, tariki ya 19 Mutarama 2024 azahabwa igihembo cya Maradona Awards gihabwa rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe, uyu mwaka yatsinze ibitego 54, ni mu bihembo bya Globe Soccer Awards bizabera Dubai.
Ibitekerezo