Siporo

Ihurizo kuri APR FC

Ihurizo kuri APR FC

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ishobora kutekerekeza muri Maroc kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino, ni nyuma y’uko hajemo gahunda z’ikipe y’igihugu kandi ikaba ari imwe mu makipe atangamo abakinnyi benshi.

Kuri gahunda y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, yagombaga kujya muri Maroc ku bufatanye n’ikipe ya gisirikare muri iki gihugu ya FAR Rabat kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino harimo shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Gahunda y’iyi kipe yajemo agatotsi nyuma y’uko n’ikipe y’igihugu igomba kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Iyi kipe yagombaga kugenda muri uku kwezi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko banatekereje kuba bajyana abakinnyi batazahamagarwa ngo abandi bazabasangeyo ariko basanga bitapfa gukunda kuko umukino wa nyuma w’Amavubi muri iyi mikino azawukina habura iminsi 6 gusa kugira ngo shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 utangire, ikindi ntibakimana abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

Ibi rero bikaba bishobora gutuma iyi kipe itajya gukorera umwiherero muri iki gihugu cyane ko ikipe y’igihugu nta gihindutse izahamagarwa mu cyumweru gitaha.

Shampiyona ikaba izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri gahunda bikaba bigaragara ko Amavubi azaba amaze gukina imikino 4 yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Tariki ya 1 Nzeri u Rwanda ruzasura Mali, tariki ya 5 Nzeri rwakire Kenya i Kigali, tariki ya 6 Ukwakira rwakire Uganda mu gihe tariki ya 10 Ukwakira ruzasura Uganda.

APR FC ishobora kuterekeza muri Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top