Siporo

Ihurizo kuri APR FC mbere yo gukina 1/2 cya Mapinduzi Cup

Ihurizo kuri APR FC mbere yo gukina 1/2 cya Mapinduzi Cup

APR FC iri mu ihurizo rikomeye mbere yo gukina umukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup aho ishobora kuwukina idafite rutahizamu wa yo ngenderwaho, Victor Mbaoma kubera imvune.

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4 amaze gukina muri iri rushanwa, ashobora kutagaragara ku mukino wa 1/2 iyi kipe ifitanye na Mlandege ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024.

Ni nyuma y’imvune yaraye agiriye ku mukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup aho batsinze Yanga 3-1.

Igice cya kabiri kigitangira, uyu rutahizamu yaje gukandangirwa ku kirenge, hari ku mupira yari ahawe mu rubuga rw’amahina na Nzotanga Dieudonne maze ahuriraho na myugariro wa Yanga wamukandagiye.

Aha bahise banatanga penaliti ariko si kuri iryo kosa yakorewe ahubwo Nzotanga wari umaze kumuha uwo mupira, umusifuzi yavuze ko umunyezamu yamukoreye ikosa mu rubuga rw’amahinda bahita bayitanga.

Mbaoma ni na we waje kuyitera ndetse ahita ayinjiza neza, hari ku munota wa 48, unarebye neza mu mashusho ubona ko yagiye kwishimira igitego acumbagira.

Ntibyatize ku munota wa 52 yahise ava mu kibuga kubera iyi mvune asimburwa na Taiba wakinnye iminota yari isigaye.

Amakuru avuga ko atavunitse ahubwo ari ukubyimba ariko na none bigoye ko yazakina umukino w’ejo na Mlandege wa 1/2 kuko kugeza mu gitondo cy’uyu munsi yari akibyimbye.

Mbaoma abaye umukinnyi wa 3 wa APR FC ugiriye imvune muri iri rushanwa nyuma ya Apam Asongue na Niyigena Clement na bo bashidikanywaho ko bazagaragara muri 1/2.

Victor Mbaoma ashobora kudakina umukino wa Mlandege FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top