Siporo

Ikamyo yatobotse amapine ikagonga moteri irutwa n’igare rizima rigenda – KNC wishongoye kuri Rayon Sports

Ikamyo yatobotse amapine ikagonga moteri irutwa n’igare rizima rigenda – KNC wishongoye kuri Rayon Sports

Nyuma y’uko umuvigizi w’ikipe ya Rayon Sports yagereranyije ikipe ya Gasogi United n’igare, perezida w’iyi kipe Kakoza Nkuriza Charles [KNC], yayishongoyeho ko bo n’ubwo ari igare baruta ikamyo yagonze moteri.

Ibi byahereye ku kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports yahaye Radio Rwanda aho yahakanaga ko Gasogi United itahanganira umukinnyi na Rayon Sports, byari biturutse kuri rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Bola Lobota iyi kipe iherutse gusinyisha byanavugwaga ko Rayon Sports imwifuza.

Nkurunziza Jean Paul akaba yavuze ko kuba yarayigiyemo bitavuze ko bahananye kuko ari amakipe abiri atandukanye imwe ari nk’igare indi ikaba ikamyo.

Yagize ati“Gasogi United ni igare, Rayon ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”

Nkurunziza Jean Paul abona Gasogi ari igare, Rayon ikaba ikamyo

Mu magombo make, perezida w’iyi kipe yabasubije ko n’ubwo biyita ikamyo bashobora kuba barutwa n’igare rizima.

Yagize ati“ndangira ngo mbwire abantu bavuga ko ari za romoroke, ariko bamenye ko hari za romoroke zagonze moteri zatobotse n’amapine zirutwa n’igare rigenda.”

KNC ahamya ko igare rizima riruta ikamyo ishaje
Gasogi United ngo imwe ni igare indi ikaba ikamyo

Rayon Sports na Gasogi United ni amakipe arimo kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021. Gasogi United ikaba imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Bola Lobota na Iradukunda Jean Bertrand.

Rayon Sports na yo imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo umunya-Togo, Alex n’umurundi Nihoreho Arsene.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sindabona
    Ku wa 2-07-2020

    KNC nawe agira menshi, cyakora bajyaga bavuga ko abagore ari bo bagira amagambo ariko muri uyu mwaka udasanzwe wa 2020 abagabo 2 b’abanyamagambo bariyerekanye ni KNC na Sadate ariko KNC ni we number one kuko ibyo avuga avangamo no kugaragaza ikinyabupfura gike.

  • Emy
    Ku wa 2-07-2020

    Aba bagabo ndumva barimo barapfa ubusa nibabanze basenge Imana idukize cvd19 ibindi bizaze hanyuma

  • Emy
    Ku wa 2-07-2020

    Aba bagabo ndumva barimo barapfa ubusa nibabanze basenge Imana idukize cvd19 ibindi bizaze hanyuma

  • Ok
    Ku wa 1-07-2020

    Niyo ikamyo yatoboka cg ikagonga moteur ntiyaba igare. Unagirishije indyamani wagura amagare menshi.

  • GASASIRA
    Ku wa 1-07-2020

    Ariko KNCarakabya kwishongora yee! Abona ko nubwo Rayon yahuye n’ibibazo Gasogi izakura Rayon kumwanya koko?Nibategereze championant itangire byonyine izina Rayon sport ubwaryo rifite icyo risobanuye KNC rero nareke kwireshyeshya nuwo baduhuje ibigwi ajye ahiga na za Gicumbi na za Marine izo

  • Umureyowukuri
    Ku wa 1-07-2020

    Kakoza n’uwibigambo ariko ntiwamurenganya niko kazike acuruza umunwa

  • -xxxx-
    Ku wa 1-07-2020

    Ikamyo niyo wagurisha Ku biro yaruta igare

To Top