Siporo

Iki ni igisebo, mubabwire ko tutazagaruka muri Mapinduzi Cup - Umutoza wa APR FC

Iki ni igisebo, mubabwire ko tutazagaruka muri Mapinduzi Cup - Umutoza wa APR FC

Umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire [Ndanda], yavuze ko ibyo iyi kipe yahuriye nabyo mu irushanwa rya Mapinduzi Cup batazasubirayo.

Ni nyuma y’uko yaraye inaniwe kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa isezerewe na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

APR FC ikaba itishimiye imisifurire aho umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire nyuma y’umukino yavuze ko ikipe yakinnye neza ariko abasifuzi ari bo kibazo.

Ati "Njye simfite byinshi byo kuvuga, ndakeka mwese mwarebye umupira, mbere na mbere turanenga abasifuzi bahengamiye uruhande rumwe, muri make ni igisebo kuri Zanzibar, ndanatekereza ko ni yo nshuro ya mbere n’iya nyuma twitabiriye Mapinduzi Cup mu gihe abasifuzi badasifura neza."

"Turatsinda ibitego bakabyanga, buri muntu yabibonaga, gutsindwa nta kibazo, penaliti ni amahirwe ariko umupira twakinnye twerekanye ko turi hejuru ya Mlandege FC ariko abasifuzi ntibatubaniye."

Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itazigera igaruka muri iri rushanwa mu gihe hakiri abasifuzi nk’abariyo.

Ati "Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo."

Muri uyu mukino APR FC yaje gutsinda igitego ku munota wa 18 ariko abasifuzi bavuga ko Shiboub yari yaraririye nubwo ku mashusho byagaragaraga ko atari byo.

Ndanda yavuze ko APR FC itazasubira muri Mapinduzi Cup
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • JORDAN SANCHO
    Ku wa 11-01-2024

    APER NTAGO ARI ABANA BAZITABIRE BAT AZASUGURWA. ARIKO MURERA YANGE NDAYIKUNDA CYANE (ILOVE ILOVE)

  • Barahira fidele
    Ku wa 10-01-2024

    Byaba Ari ukwangiza izina gusubirayo rwose Apr ni ikipe yo kubahwa rero nkurikije ibyo nabonye musubiyeyo jye mwaba muri kunyangisha equipe kdi nyikunda pe

  • Barahira fidele
    Ku wa 10-01-2024

    Byaba Ari ukwangiza izina gusubirayo rwose Apr ni ikipe yo kubahwa rero nkurikije ibyo nabonye musubiyeyo jye mwaba muri kunyangisha equipe kdi nyikunda pe

  • byiringiro jerome
    Ku wa 10-01-2024

    ntacyo ibyobashakaga byarabananiye kuba yanga na simba byahurira kumukino wanyuma nibatware irushanwa ryabo gusa kudasubirayo siwo mwanzuro kk tubonyeyo pre sison

  • byiringiro jerome
    Ku wa 10-01-2024

    ntacyo ibyobashakaga byarabananiye kuba yanga na simba byahurira kumukino wanyuma nibatware irushanwa ryabo gusa kudasubirayo siwo mwanzuro kk tubonyeyo pre sison

To Top