Siporo

Ikintu cyababaje Hakizimana Muhadjiri mu buzima bwe n’icyamushimishije, ikintu azi guteka kurusha ibindi

Ikintu cyababaje Hakizimana Muhadjiri mu buzima bwe n’icyamushimishije, ikintu azi guteka kurusha ibindi

Rutahizamu wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu kimushengura umutima mu buzima ari ukuba papa we atakiriho ngo arebe urwego agezeho abikesha umupira w’amaguru.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi ukina asatira izamu yahishuye byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Muhadjiri Hakizima ni umuhererezi mu muryango w’abana 12 barimo na Sibo Abdul na Haruna Niyonzima bamenyekanye mu mupira w’amaguru. Ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

Yakiniye amakipe atandukanye nka Etincelles FC, Kiyovu Sports, Mukura VS yavuyemo yerekeza muri AS kigali atakiniye umukino n’umwe kuko yahise yerekeza muri APR FC yavuyemo ajya muri Emirates Club yagarutsemo ajya muri Police FC yo mu Rwanda.

Mu bwana bwe avuga ko ikintu yakubitiwe cyane ari ugukunda umupira akanga ishuri, ntabwo yakundaga kwiga mu gihe ababyeyi be bumvaga ari byo yashyiramo imbaraga imbere y’ibindi byose.

Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’ubu yibuka kumva yaseka ni ukuntu akiri umwana yakundaga gutera amabuye hejuru y’inzu ni kimwe mu bintu atajya yibagirwa.

Ati “nibuka ko hari igihe mu rugo bandakazaga nkatera amabuye hejuru y’inzu. Urumva ni ukubera umujinya ariko ni bimwe mu bintu ntajya nibagirwa.”

Yakomeje avuga ko kuva akiri umwana yatekerezaga kuzakina umupira w’amaguru nta kindi kintu yatekerezaga. Gusa kuri ubu nyuma y’umupira w’amaguru afite ibindi bintu bimwinjiriza amafaranga.

Ku kijyanye no kuba hari ikintu yicuza mu buzima bwe, yagize ati “Nta kintu na kimwe nicuza, iyo ikintu nagikoze sinjya nkicuza.”

Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu cyamushimishije mu buzima bwe ni uko uyu munsi afite umwana. Ati “Ikintu cyanshimishije mu buzima ni uko mfite umwana, nari mukeneye.”

Ku kintu cyamubabaje, yagize ati “ikintu cyamababaje ni uko uyu munsi nk’uko ubivuga Muhadjiri iyo nza kugira amahirwe nkaba mfite papa akareba bino bintu nakoze bavuga Muhadjiri umwana yabyaye byari kuzanshimisha.”

Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi uvuga ko mu buzima busanzwe akunda kurya ifiriti, umuceli, ibishyimbo n’inyama.

Ku kintu azi guteka kurusha ibindi, yagize ati “ikintu nzi guteka kurusha ibindi bintu byose ni umuceli n’inyama.”

Uyu mukinnyi wanditse izina akaba akunzwe na benshi, yemeza ko umuntu wamugiriye inama mu buzima bwe n’uyu munsi akaba akibona ibyo yamubwiye ari mama we.

Amafaranga menshi yafatiye rimwe avuye mu mupira w’amaguru arenga miliyoni 100 ni mu gihe ayo yafashe bwa mbere ari ibihumbi 70 yahembwe ari muri Etincelles.

Hakizimana Muhadjiri ababazwa n'uko papa we atakiriho ngo arebe aho umwana we ageze
Hakizimana Muhadjiriashimishwa no kuba afite umwana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top