Siporo

Ikipe izaba ihenze mu gikombe cy’Isi 2022 n’umukinnyi urusha agaciro abandi bose

Ikipe izaba ihenze mu gikombe cy’Isi 2022 n’umukinnyi urusha agaciro abandi bose

Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2022 kizabera muri Qatar kirimo gukomanga aho kizahuza ibihugu 32 ariko intego ari imwe ari yo kwegukana iki gikombe.

Iri rushanwa rya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru rikaba rihuza ingeri zitandukanye z’abakinnyi ziganjemo abakinnyi beza b’agaciro kandi bafite impano, icya 2022 kizatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2022 aho kizabera muri Qatar.

Nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza, hifashishijwe ububiko bw’agaciro k’abakinnyi ku isoko nka "Transfermark", ikipe izaba ihenze cyangwa se ifite abakinnyi bahenze ni ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ifite abakinnyi babarirwa agaciro ka miliyoni 80 z’amayero cyangwa kurenga bayobowe na kapiteni wa bo Harry Maguire na Phil Foden agaciro k’ikipe y’igihugu yose kagera kuri miliyari 1.35 z’amayero.

Ikipe ya kabiri izaba ihenze ni ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yiganjemo abakinnyi beza kuri ubu kandi bahenze nka Kylian Mbappe, Christopher Nkunku, Raphael Varane, Kingsley Coman na Jules Kounde. U Bufaransa bufite iki gikombe buzaba bureba uburyo bwakoresha aba bakinnyi ngo bukisubize.

Umukinnyi ufite agaciro (uhenze) kurusha abandi ni umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe wahawe agaciro ka miliyoni 160 z’amayero.

Ibihugu bizaba bifite abakinnyi bahenze mu gikombe cy’Isi 2022

England -(Amayero miliyari 1.35)

France - (Amayero miliyari 1.1385 )

Brazil - (Amayero miliyari 1.064 )

Spain - (Amayero miliyari 1.031)

Germany - (Amayero miliyari 1.0205)

Portugal - (Amayero miliyoni 938.5)

Argentina - (Amayero miliyoni 764.5)

Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ni yo kipe izaba ihenze mu gikombe cy'Isi
Mbappe ni we mukinnyi uhenze uzaba uri mu gikombe cy'Isi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Placide
    Ku wa 13-11-2022

    Noneho ibazeko equip ihendutse muri izo ariyo izatwara icyo gikombe.

IZASOMWE CYANE

To Top