Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Tunisia.
Kuva tariki ya 9 Nzeri 2024, muri Tunisia harimo kubera Igikombe cy’Afurika cya Handball mu batarengeje imyaka 20 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda B na Algeria, Tunisia na Libya.
Umukino wa mbere ntabwo u Rwanda wawmrugendekeye neza kuko rwatsinzwe na Algeria 38-35.
Ejo rwagarutse mu kibuga rufite icyizere ko rushonora gutsinda Tunisia yari imbere y’abafana ba yo.
Abakinnyi b’u Rwanda wabonaga bari mu mukino neza ndetse bajya kuruhuka Tunisia ibarusha igitego kimwe aho byari 16-15.
Ntibaje guhirwa n’igice cya kabiri kuko Tunisia yakomeje kuzamura umubare w’ikinyuranyo maze umukino urangira Tunisia itsinze u Rwanda 39-30. U Rwanda rurasoza imikino y’amatsinda rukina na Libya.
Ibitekerezo